Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, habereye umukino umwe rukumbi usoza imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, aho Police FC yari yakiriye Rayon Sports.
- Abafana ba Rayon Sports bari benshi n’udushya mu mifanire
Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi by’umwihariko ba Rayon Sports, igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Tuyisenge Arsene wari winjiye mu kibuga asimbuye, yahereje umupira Essomba Leandre Willy Onana, arawufunga ahita atera ishoti rikomeye rya kure, umunyezamu Habarurema gahungu arasimbuka ariko inshundura zamaze kunyeganyega.
- Rwatubyaye Abdul yakinaga umukino wa mbere kuva yagaruka muri Rayon Sports
Police FC y’umutoza Mashami Vincent watozaga umukino we wa mbere yicaye ku ntebe y’abatoza, yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko ubwugarizi bwari buyobowe na Rwatubyaye Abdul n’umunyezamu Kabwiri Ramadhan ntibwamukundira.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MBONA IZAGITWARA
OK NIBYIZA TURISHIMYE ARKO NISHAKE UKO YATSINDA IBITEGO BIRENZE 1 KUREBA MWIZAMU NTIBIRA GERA HEZA MURAKOZE