Rayon Sports yatsinze Police FC, Etoile de l’Est ihagama APR FC

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hakinwe imikino itanu ya mbere y’umunsi wa 10 wa shampiyona, yaranzwe no kongera kubona intsinzi kuri Rayon sports, APR Fc ikabura amanota na ho Etincelles ibona intsinzi yayo ya mbere.

Youssef Rhab yakomeje kugora abakinnyi ba Police FC
Youssef Rhab yakomeje kugora abakinnyi ba Police FC

Kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, saa sita n’igice ikipe ya Gorilla FC yari yakiye Mukura VS iheruka guhagarika umutoza mukuru, Ruremesha Emmanuel, maze Nyarugabo Moise ku munota afasha Mukura VS kubona amanota atatu itsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino na none kuri iyo stade, saa cyenda n’iminota 18’ hatangiye umukino wakererewe iminota 18 kuko wari uteganyijwe gutangira saa cyenda, maze ku munota wa 7 w’umukino ku ikosa Kibonke wa Police FC yakoreye Yousef, batanga kufura yatewe na Yousef Rhab, ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame.

.
Ku munota wa 15, Iranzi Jean Claude wari wakinishijwe hagati mu kibuga nk’uko byagenze ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali, yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mugisha François usanzwe umenyerewe akina hagati mu kibuga, kuri uwo munota kandi Police FC yabonye koruneri ya mbere y’umukino yatewe na Sibomana Patrick Papy, ariko ntiyagira umusaruro itanga.

Ku munota wa 24 ku mupira wari uzamukanwe na Danny Usengimana, Police yongeye kubona koruneri yatewe neza na Hakizimana Muhadjili ariko Usengimana Faustin ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

Ku munota wa 25, ku ikosa ryari rikorewe Essombe Willy Onana, Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Blaise ariko umupira uca hejuru y’izamu.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43, binyuze ku mupira watewe neza na Hakizimana Muhadjil awutanga kwa Iyabivuze Osée, wawuzamukanye ahanganye na Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clément, ariko ateye umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Hakizimana Adolphe, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira amakipe yombi yatangiranye impinduka, aho ku ruhande rwa Rayon Sports yahise ivanamo rutahizamu Souleyman Sanogo wagiye agaragaraho kwica imipira myinshi mu gice cya mbere.

Hinjiyemo rutahizamu ukiri muto, Rudasingwa Prince, mu gihe Police FC yakuyemo Sibomana Patrick hinjiramo Kapiteni Nshuti Dominique Savio wari wabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ku munota wa 62 w’umukino Police FC yabonye Koruneri yatewe na Nshuti Dominique Savio maze Mousa Omar ateye umupira mu izamu rya Hakizimana Adolphe wari wamaze kugwa, awukuzamo ivi.

Ku munota wa 64, Youssef Rhab yatanze umupira kwa Muhire Kevin, wagerageje ishoti rikomeye mu izamu ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Ndayishimiye Eric.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyanaranze umukino wose muri rusange ku mupira muremure Yussef Rhab yatangiye mu kibuga hagati, awuhereza Essombe Willy Onana wacenze myugariro wa Police FC, Rutanga Eric akagwa, acenga n’umuzamu Bakame atera umupira mu izamu ryambaye ubusa, atsinda igitego cye cya gatanu muri shampiyona muri rusange.

Rayon Sports nyuma yo kubona igitego yakomeje kwiharira umukino igerageza uburyo butandukanye ndetse na Police FC, ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze umukino wayo wa kabiri yikurikiranya.

Mu Karere ka Ngoma ikipe ya Etoile de l’Est yari imaze imikino itatu idatsinda, ibifashijwemo na Pater Agbrevor watsinze ibitego bibiri byose ku munota wa 11’ na 14’, yahagamye APR FC, yishyuriwe na Mugunga Yves watsindaga igitego cya kabiri mu mikino ibiri yikurikiranya ku munota wa 22’ ndetse na Yannick Bizimana ku munota wa 84’, amakipe yombi anganya ibitego 2-2, APR FC inganya umukino wa kabiri mu mikino itatu iheruka gukina.

Kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Etincelles FC yonyine rukumbi yari itarabona intsinzi n’imwe mu mikino icyenda, ibifashijwemo na Rodriguez Murengezi ku munota wa 12’ na Isaac Muganza ku munota wa 60’, yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona, itsinda Gicumbi FC yujuje imikino itanu idatsinda.

Musanze FC yanyagiye Marine FC ikomeje kugorwa na shampiyona, ibitego 5-1, byatsinzwe na Ben Ocen ku munota wa 7’ n’uwa 19, Muhire Anicet ku munota wa 45’, igice cya mbere kirangira ari 3-0.

Mu gice cya kabiri, Eric Angua yashyizemo icya kane ku munota wa 58, Marine FC yishyuramo kimwe Cyatsinzwe na Mugisha ku munota wa 65’, mbere y’uko ku munota wa 88’ Jean Kwizera ashyiramo icya gatanu cya Musanze FC, ukaba ari umukino wabereye i Musanze.

Bishimira intsinzi
Bishimira intsinzi

Imikino itanu yabaye uyu munsi yatsinzwemo ibitego 14 ku mpuzandengo y’ibitego 2 n’ibice 8, isiga Kiyovu Sports ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20, mu gihe kuri uyu wa kane izakina na Rutsiro saa cyenda (15h00) kuri stade ya Kigali.

Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, mu gihe hagitegerejwe ko kuri uyu wa kane tariki 23 Ukuboza 2021 saa sita n’igice, Gasogi yakira AS Kigali kuri stade ya Kigali, na ho Espoir FC i Rusizi ikahakirira Bugesera FC.

Kureba amafoto menshi yaranze umukino wa Rayon Sports na Police FC, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka