Rayon Sports yatsinze Mukura yegukana igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 3-0, yegukana igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont Ndagijimana washnze HVP Gatagara

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, aho wari ugamije kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ya Padiri Fraipont Ndagijimana wavutse mu mwaka wa 1919, ubu akaba yaritabye Imana.

Muri uyu mukino Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 3-0 byatsinzwe na Yannick Bizimana mu gice cya mbere, ndetse na Habimana Hussein na Oumar Sidibé mu gice cya kabiri.

Iki gikombe cyaherukaga gukinirwa mu mwaka wa 1983, aho cyari cyegukanywe na Mukura itsinze Rayon Sports ibitego 3-2.

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byari byiza gutsinda mukura no kubona abanyacyubahiro babyitabiriye nka Monseigneur wa kigali na Ministiri w.ubuzima.

eugene yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka