Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti wateguwe na Mukura VS ubwayo ariko ikawakirira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatsindiweho ibitego 2-1.

Ni umukino utarebwe n’abafana benshi nk’uko Mukura VS yawuteguye mu rwego rwo kugira ngo ikusanye amafaranga ayifasha kwishyura ideni ibereyemo umutoza Djilal yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2020 ariko initegura umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2022-2023 y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri maze Rayon Sports yawitwayemo neza itangira ikina neza ihanahana ku bakinnyi nka Mbirizi Eric na Rafael Osaluwe, Mukura VS na yo ibigenza uko ku bakinnyi nka Djibril Aboubakar Akuki.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 38, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Paul Were ariko nyuma y’umunota umwe gihita cyishyurwa na Mukura VS ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports n’umunyezamu wayo mushya Ramadhan Kabwili, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cyaranzwe n’imvura nyinshi, Rayon Sports yakomereje aho yasoreje igice cya mbere maze igaruka ikina neza, ku munota wa 49 ku mupira wari utewe na Didier Mucyo, abakinnyi ba Mukura VS bawukoze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti ivamo igitego cya kabiri itsinzwe neza na Rafael Osaluwe ari nacyo cyarangije umukino ari ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports irakira ikipe ya Uganda Revenue Authority (URA) FC mu wundi mukino wa gicuti uyifasha gukomeza kwitegura shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka