Rayon Sports yatsinze Muhanga, Iranzi asobanura icyatumye ataguma mu Misiri (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye I Muhanga, Iranzi Jean Claude wari waragiye mu Misiri asobanura impamvu yagarutse.

Kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yari yahakiriye ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa gicuti, umukino waje kurangira ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 3-1.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10, ni igitego cyatsinzwe na Oumar Sidibe nyuma y’umupira wari uturutse kuri Niyonkuru Sadjati, umaze iminsi ahabwa amahirwe yo kubanzamo n’umutoza Guy Bukasa.

Ku munota wa 40, Hakundukize Adoplphe ukunda gutsinda ikipe ya Rayon Sports, yishyuye igitego ku mupira yari aherejwe na Niyigena Shawali uturutse ku ruhande rw’iburyo.

Ku munota wa 43, Drissa Dagnogo yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Niyonkuru Sadjati, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Igice cya kabiri gitangiye, Ernest Sugira yahise asimbura Drissa Dagnogo wari wavunitse mbere gato y’uko igice cy ambere kirangira, Sugira aza no guhita atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu n’umutwe ku munota wa 63, kuri Coup_Franc yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Iranzi Jean Claude yongeye gukinira Rayon Sports
Iranzi Jean Claude yongeye gukinira Rayon Sports

Nyuma y’uyu mukino twaganiriye na Iranzi Jean Claude wagarutse muri Rayon Sports, atubwira impamvu atagumye mu ikipe ya Aswan Sporting Club yo mu Misiri, ndetse anatubwira ko ubu agiye gukira Rayon Sports umwaka wari usigaye w’amasezerano.

“Ni byo nari maze igihe ntahari naragiye kugerageza ngo ndebe ko nabona ikipe yisumbuye kuri Rayon Sports,urebye byaciyemo biza kugera igihe bisa nk’aho bihinduka ni yo mpamvu yatumye umbona hano. Nari mfite amasezerano y’igihe gito y’amezi atandatu haza kubamo ikibazo cya Corona bituma Football ihagarara ahantu hose”

”Aho ifunguriye nari ntarabona ibyangombwa bituma hakomeza abakinnyi bari babifite kandi njye icyo gihe Rayon Sports yari itarabimpa, bituma ntegereza ngo shampiyona irangire tugire ibyo twumvikana bitandukanye, ariko hari ibyo tutabashije kumvikana”

Iranzi avuga ko kandi ubu yari agifitiye Rayon Sports amasezerano y’uumwaka umwe, Rayon Sports ikaba yaramusabye ngo agaruke abakinire, akaba nawe yiteguye gukinira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Muhanga :Marushimana Emile, Ndacyayisenga Aly, Kagaba Obed, Dushimirimana Janvier, Nshimirimana Elyse, Rukundo Christian, Nsengiyumva Idrissa, Uwimana Emmanuel, Minane Paul, Hakundukize Adolphe, na Harerimana Jean Claude

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Iranzi Jean Claude, Iradukunda Axel, Nishimwe Blaise, Niyibizi Emmanuel, Niyonkuru Sadjati, Oumar Sidibe, Drissa Dagnogo, na Vital Ourega

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti Rayon Sports iri gukina
Nishimwe Blaise umuhungu wa Mateso Jean de Dieu, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwitwara neza muri iyi mikino ya gicuti Rayon Sports iri gukina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aranakuze nasezere n’urwego rwe mu rwanda warukemanga

kagabo yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

Nibajyebareka kutubeshya bagumehano kuko ntibashoboye ubwose yikojeje i Burayi biranze,Zambia biranza Misiri biranze urwegorwe nimurwanda ntahandi

Augustin yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka