- Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Muri uyu mukino ikipe ya Intare FC yatangiye ikina yirinda kwirekura ijya imbere, ahubwo ikina yugarira. Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi yakoresheje yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego ku bakinnyi nka Mbirizi Eric.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira hongeweho umunota umwe, Iradukunda Pascal yafashe umupira agerageza gucenga yinjira maze ateye umupira myugariro wa Intare FC arawukora umusifuzi yemeza ko ari penaliti. Iyi penaliti yatewe na Paul Were wari wabanje mu kibuga igice cya mbere kirangira ari 1-0.
- Boubacar Traore yageze aho ahabwa umwanya wo gukina
Igice cya kabiri kigitangira abasore b’Intare FC bakinaga neza nyuma y’iminota ibiri babonye igitego cyo kwishyura, giturutse ku mupira warenguwe maze Nshuti Aimé atsinda igitego ku munota wa 47. Rayon Sports yakoze impinduka aho yakuyemo abakinnyi barimo Rudasingwa Prince, Ndekwe Felix maze ishyiramo Héritier Luvumbu,Tuyisenge Arsene na Musa Essenu.
Iyi kipe yashakaga igitego cy’itsinzi yakomeje kugishakisha maze ku munota wa 78 Iradukunda Pascal akorerwa ikosa rivamo kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Heritier Luvumbu uruhukira mu izamu abonera Rayon Sports igitego cya kabiri cyanasoje umukino itsinze 2-1.
- Ni umukino wakurikiwe n’ubwo kwinjira amacye yari 1000Frw
Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 7-8 Werurwe 2023.
- Héritier Luvumbu yitegura kwinjira mu kibuga
- Uburyo igitego cy’Intare FC cyinjiye
- Aba Rayon bari baje gushyigikira ikipe yabo
- Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports baririmbaga
- Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira Intare FC
Undi mukino wabaye:
Esperance FC 1-0 Rwamagana City
Amafoto: Ruzindana Eric
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|