Rayon Sports yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri sitade ya Bugesera, biyishyira ku mwanya wa mbere.

Ni umukino wari wavugishije abantu amagambo menshi kuko wari ugiye guhuza aya makipe yanganyaga amanota 36. Iminota 45 y’igice cya mbere ikipe ya Gasogi United ni yo yayihariye kuko yahanahanaga neza kurusha Rayon Sports.

Ku munota wa 12 Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Ravel Djoumekou ku mupira wari utewe n’umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gaël maze na we awutwara Ojera Joackiam aroba umunyezamu Hakizimana Adolphe ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho ikosa aracyanga.

Gasogi United yakomeje gukina neza cyane maze ibi biyibyarira umusaruro ku munota wa 17 w’umukino ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo uhinduwe na Ravel Djoumekou. Nubwo itakinaga neza ariko, Rayon Sports na yo mbere y’uko igice cya mbere kirangira yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Essomba Willy Onana mu minota ibiri yari yongeweho.

Rayon Sportsnyuma yo gutsinda irarushwa inota rimwe gusa na APR FC
Rayon Sportsnyuma yo gutsinda irarushwa inota rimwe gusa na APR FC

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakinnye neza ugereranyije n’ibyo yari yakoze mu gice cya mbere, dore ko yanabonaga uburyo imbere y’izamu rya Gasogi United ariko na yo yakomeje guhanahana neza ihusha n’uburyo butandukanye imbere y’izamu.

Habura iminota itandatu ngo umukino urangire, Eric Ngendahimana wari wakinnye hagati mu kibuga, yahaye Essomba Willy Onana umupira mwiza maze areba uko umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gaël ahagaze, atera umupira mu izamu wavuyemo igitego cya kabiri cyahesheje Rayon Sports amanota atatu yatumye ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 39.

Leandré Essomba Willy Onana yatsinze ibitego bibiri bya Rayon Sports
Leandré Essomba Willy Onana yatsinze ibitego bibiri bya Rayon Sports

Indi mikino yabaye:

Kiyovu Sports 3-1 Marine FC

Mukura VS 0-1 Rwamagana City

Gorilla FC 2-0 Espoir FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR kabisa nikomerezaho numwanya wambere

Moise yanditse ku itariki ya: 20-02-2023  →  Musubize

APR iri kumwanya wakangahe?

Theophile yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka