Rayon Sports yatsinze Etincelles FC, AS Kigali itsindwa na Espoir FC

Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports i Muhanga yatsinze Etincelles FC 2-0, AS Kigali i Rusizi itsindwa na Espoir FC 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona.

Kuri sitade Muhanga Rayon Sports yakiriye Etincelles FC iyihatsindira ibitego 2-0.

Ni umukino utabayemo ibintu byinshi kuko amakipe yombi nta buryo bwinshi yabonye. Icyakora ku munota wa 23 w’umukino Rayon Sports yashoboraga kubona igitego ku mupira Ojera Joackiam yazamukanye ukorwa na Heritier Luvumbu wawuhaye Essomba Willy Onana ariko awuteye uca ku ruhande gato.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 44 ubwo Ojera Joackiam wigaragaje muri uyu mukino yafataga umupira hagati mu kibuga akawirukankana acenga maze agatera ishoti rigendera hasi riruhukira mu izamu ryari rinzwe na Kambale Arsene.

Ku munota wa 80 w’umukino ubwo Ojera Joackiam yakorerwaga ikosa havamo Coup-Franc yatewe na Heritier Luvumbu maze abasore ba Etincelles FC bawukuraho ariko usanga Essomba Willy Onana ahita atera ishoti mu izamu.

Ku munota wa 88 w’umukino myugariro akaba na kapiteni wa Etincelles FC Nshimiyimana Abdou yashyamiranye na Musa Essenu maze bombi bahabwa ikarita y’umutuku amakipe arangiza umukino Rayon Sports yatsinze ukayishyira ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 ari abakinnyi icumi ku mpande zombi.

AS Kigali yujuje imikino itatu idatsinda
AS Kigali yujuje imikino itatu idatsinda

Ikipe ya AS Kigali yari yakoze urugendo rujya i Rusizi gukina na Espoir FC kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma.

Espoir FC yaherukaga gutsinda itsinda Police FC ibitego 2-1 tariki 27 Mutarama 2023 yongeye kubona intsinzi ya gatatu muri shampiyona itsinze AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Nkoto Karim ku munota wa 45 bituma igira amanota 14 ariko iguma ku mwanya wa nyuma wa 16.AS Kigali yujuje imikino itatu idatsinda aho yanganyijemo ibiri itsindwa umwe aho kuri buri mukino yinjizwa nibura igitego.

Akuki Djibrine wa AS Kigali agerageza gutera umupira
Akuki Djibrine wa AS Kigali agerageza gutera umupira
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje itsindwa na Espoir FC 1-0
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje itsindwa na Espoir FC 1-0

Musanze FC yari imaze imikino icyenda idatsinda muri shampiyona yabonye intsinzi

Ni nyuma y’iminsi 90 idatsinda kuko yaherukaga gutsinda tariki 4 Ukuboza 2022 itsinda Rwamagana City 3-1. Gusa mu mukino yakiriwemo na Gasogi United kuri iki cyumweru i Bugesera yahatsindiye ibitego 2-1 byatsinzwe na Yaser Arafat ku munota wa 24 ndetse na Ntijyinama Patrick watsinze penaliti mu gihe Theodor Malipangu yatsindiye Gasogi United ku munota wa 30 yuzuza imikino ine idatsinda, aho yatsinzwemo itatu ikanganya umwe.

Abakinnyi bafashije Musanze FC kubona intsinzi nyuma y'imikino icyenda idatsinda.jpg
Abakinnyi bafashije Musanze FC kubona intsinzi nyuma y’imikino icyenda idatsinda.jpg

Umunsi wa 22 wa shampiyona muri rusange mu mikino umunani yakinwe hatsinzwe ibitego 22 mu gihe kandi uretse Gasogi United, Police FC na Bugesera FC zitabonye intsinzi zari ziri mu rugo andi makipe yose yakiriye imikino yatsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka