Rayon Sports yatsinze Bugesera mu mukino ubanziriza uwa APR FC (AMAFOTO)

Ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze shampiyona mbere y’uko icakirana na APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwe imikino isoza umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho umukino wari utegerejwe ari uwa Rayon Sports yari yakiriye Bugesera Fc.

Ni umukino Rayon Sports yaje kubonamo igitego cya mbere cyatsinzwe na Nishimwe Blaise n’umutwe ku munota wa 35, umupira yari ahinduriwe na Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe wari uwuhawe na Muhire Kevin.

Ku munota wa 50, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Essomba William Onana, nyuma yo gucenga umunyezamu akaza no kumurenza umupira ubwo yageragezaga gusubira mu izamu.

Ku munota wa 73, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Steve Elo Manga wari utsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports.

Bugesera yaje kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe kuri Coup-Franc yatewe na Rafael Oliseh Osaluwe.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa gatatu wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo

Gorilla FC 0-1 AS Kigali
Espoir FC 0-0 Gicumbi FC
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo

Marines FC vs Mukura VS&L (warasubitswe)
Gasogi United 3-2 Rutsiro FC
Kiyovu SC 1-1 Police FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo

Rayon Sports FC 3-1 Bugesera FC
Etincelles FC vs APR FC (warasubitswe)
Etoile de l’Est 2-3 Musanze FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka