Rayon Sports yatsinze AS Kigali ijya ku mwanya wa gatatu (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.

Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu hakinwaga imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa 24, aho umukino wari utegerejwe cyane wahuje Rayon Sports na AS Kigali.

Mael DINDJEKE nyuma yo gutsindira Rayon Sports igitego kimwe rukumbi
Mael DINDJEKE nyuma yo gutsindira Rayon Sports igitego kimwe rukumbi

Ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza, yaje kongera kuyitsinda aho yayitsinze igitego 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Cameroun Mael Dindjeke ku mupira yari ahawe na mugenzi we Leandre Essomba Willy Onana. Nawe atera ishoti rikomeye umunyezamu Ntwari Fiacre ntiyabsha kuwugarura.

Abafana ba Rayon Sports bongeye kumwenyura

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu

Etincelles FC 1-0 Police FC

 Musanze FC 1-0 Gicumbi FC

 Rayon Sports 1-0 AS Kigali

 Etoile de l’Est 0-1 Bugesera FC

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

AMAFOTO: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RESPECT GAS
RAYON SPORTS

Nkundimana gaspard yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka