Rayon Sports yateguje abakunzi bayo ko izakora amateka kuri uyu wa Gatanu

Abayobozi ba Rayon Sports basobanuye bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, mu kiganiro bagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021.

Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports
Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle na Visi Perezida wayo Kayisire Jacques, basobanuye uko babona ikipe ya Rayon Sports ihagaze mu mezi ane bamaze bayiyobora, ndetse n’aho bageze bakemura bimwe mu bibazo bayisanganye.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’imishinga bitegura gukora mu minsi ya vuba, Visi Perezida wa Rayon Sports, Kayisire Jacques, yahise ararika abakunzi ba Rayon Sports, ababwira ko bakwitega inkuru nziza kuri uyu wa Gatanu, aho yabyise ko ari andi mateka bagiye kwandika.

Yagize ati “By’umwihariko hari n’ibyo tuzafungura ku wa Gatanu, reka ndarike abakunzi ba Rayon Sports bazadukurikire kuri Rayon Sports TV, hari agaseke gapfundikiye."

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Rayon Sports
Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Rayon Sports

Ati "Turagira ngo tuzakore agahigo, mu myaka yose ikipe ibayeho tuzakora amateka kuri uwo munsi, ni amateka, nk’ikipe ya mbere yageze mu matsinda, turashaka gukora andi mateka, ako ni akandi gashya.”

Babajijwe kuri Sugira bivugwa ko agiye kwerekeza hanze

Perezida wa Rayon Sports kuri iki kibazo yavuze ko ari ubwa mbere abyumvise, kuko yaba APR FC yamubatije cyangwa Sugira Ernest, nta n’umwe wari wabimubwira. Abajijwe ibikubiye mu masezerano Rayon Sports ifitanye na Sugira, yavuze ko atari yayasoma neza.

Bus ya Rayon Sports

Iyi ni imodoka imaze igihe yarafatiriwe na Akagera Business Group ari na yo bari bayiguze, iza kuyifatira nyuma y’aho Rayon Sports inaniriwe kwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 62, hakaba hari hanitezwe ko izatezwa cyamunara.

Yagize ati “Dutorwa, twasanze idahari yarafatiriwe na Akagera, kubera ko kwishyura ntibyubahirijwe. Mu minsi ishize twagiyeyo, twaraganiriye batwereka uko amasezerano yari ateye. Babaye baretse kuyiteza cyamunara. Turateganya kubwira abanyamuryango tukicara tukareba uko twakwishyura.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse nkumukunzi wa rayons sport ndifuza ko mwavugana na mtn tugakora compain mu bakunzi ba rayon sport kuburyo byajya ahabona uko amafaranga yinjira kuri account (transparency) noneho tukitanda duhereye kuri 100frw

Mugemana jean robert yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka