Rayon Sports yatashye ikibuga cya Miliyoni zisaga 500

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.

Rayon Sport yatashye ikibuga cyayo
Rayon Sport yatashye ikibuga cyayo

Ni umuhango wabereye aho iki kibuga giherereye mu Kagari ka Nzove, ukaba witabiriwe na bamwe mu basanzwe bayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, barimo Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffeert, ndetse na Rurangirwa Louis usanzwe uyoboye ikipe ya Rugende.

Nk’uko byakomojweho na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuzeko Skol Stadium yuzuye itwaye asaga Miliyoni 500Frw, aho kuri ubu cyahinduwe gishya nyuma yo gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano, hakurwamo ubwatsi busanzwe bwari bukigize, ariko byagaragaye ko bwamaze gusaza ubu kikaba kiri ku rwego rw’ibishobora gukinirwaho imikino itandukanye kandi bitagoye abagikoresha.

Abayobozi batandukanye bari baje kwifatanya na Rayon Sports
Abayobozi batandukanye bari baje kwifatanya na Rayon Sports

Ni igikorwa SKOL yatekereje nyuma yo gusanga umufatanyabikorwa wayo, Rayon Sports agira ikibazo cyo gukora imyitozo mu bihe by’imvura, no kuba ikibuga cyangirika cyane buri uko gikoreshejwe kenshi.

Imirimo yo kubaka ikibuga yatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, yakozwe na Sosiyete y’Abanya-Turikiya bagiye bubaka ibibuga bitandukanye by’amakipe y’iwabo nka Fenerbahçe S.K., Trabzonspor n’ibindi by’imyitozo y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iby’indi mikino itandukanye, yubaka cyane ku mugabane wa Aziya.

Umuyobozi w'uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffeert
Umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffeert

Mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports yamuritswe kuri uyu munsi ku mugaragaro, berekanye abakinnyi 23 muri 28 iyi kipe ifite, kuko abandi bari bagiye mu bizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’amashuri.

Ikipe y’abagabo ya Rayon Sports izajya ikorera imyitozo kuri iki kibuga mu gihe iy’Abagore n’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizashingwa muri uku kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, bo bazajya bahakorera imyitozo banahakirire imikino y’amarushanwa n’iya gicuti.

Nizeyimana Olivier, Perezida wa FERWAFA
Nizeyimana Olivier, Perezida wa FERWAFA
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Hakurikiyeho umukino wa Gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na YOUVIA
Hakurikiyeho umukino wa Gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na YOUVIA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka