Rayon Sports yatangiye gukorera imyitozo ku kibuga gishya yubakiwe na Skol-Amafoto

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga gishya umuterankunga wayo Skol yabubakiye.

Iki kibuga cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeli 2017 kizajya gikorerwaho imyitozo na Rayon Sports uru ruganda ruyitera inkunga, gusa ngo ntibibujije ko n’Amavubi cyangwa indi kipe yose yakwishyura ikajya ikoreraho imyitozo.

Nyuma y’imyitozo ya mbere ku kibuga gishya,umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier yishimiye kuba babonye ikibuga cyabo cyo gukoreraho imyitozo kuko bizabafasha kuyikora igihe bahisemo batikanga guhurira mu kibuga n’indi kipe nk’uko byari bimeze kuri Stade Mumena bagonganiragaho na Kiyovu Sports.

Yagize ati ”Ni byiza kuba twatangiye kwitoreza kuri iki kibuga nk’uko nabivuze bagifungura, bizadufasha gutegura imyitozo neza twashaka gukora mu gitondo cyangwa nimugoroba bizatworohera, aho mbere twagonganaga na Kiyovu rimwe na rimwe.”

Iki kibuga gifite metero 67 z’ubugari na metero 110 z’uburebure kiri ku rwego rwa FIFA aho gikozwe n’ubwatsi bw’ubuterano, kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100.Biteganyijwe ko kizubakirwa urwambariro ndetse n’intebe z’abafana ibihumbi bibiri.

Dore amafoto yaranze imyitozo ya mbere:

Pieerot uri imbere na Diarra bakora imyitozo y'ingufu
Pieerot uri imbere na Diarra bakora imyitozo y’ingufu
Manzi Thierry yakoranaga n'umunyamabanga wa Rayon Gakwaya Olivier
Manzi Thierry yakoranaga n’umunyamabanga wa Rayon Gakwaya Olivier
Abashinzwe umutekano bacungiraga hafi abafana
Abashinzwe umutekano bacungiraga hafi abafana
Abanyezamu barangajwe imbere na Bakame (NO 1) nabo bakoraga ukwabo
Abanyezamu barangajwe imbere na Bakame (NO 1) nabo bakoraga ukwabo
Abafana bareberaga hanze ntibari bemerewe kwinjira mu kibuga imbere
Abafana bareberaga hanze ntibari bemerewe kwinjira mu kibuga imbere
PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka