Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi izifashisha rutarimo Sibomana Abouba

Kuri uyu wa 22 Kanama 2017 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Urwo rutonde rw’abakinnyi 25 ntirugaragaraho Sibomana Abouba wari wayijemo avuye mu ikipe ya Gormahia yo mu gihugu cya Kenya,akaba ngo atakomezanije n’ikipe bitewe n’imvune yagize.

Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports aganira na Kigali Today yagize ati ”Sibomana Abouba ntari ku rutonde kuko icya mbere yarangije amasezerano byongeye kandi,afite imvune”

Abouba Sibomana utarahiriwe n'amezi atandatu yari yasinye muri Rayon Sports, ntabwo azagaragara muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino utaha
Abouba Sibomana utarahiriwe n’amezi atandatu yari yasinye muri Rayon Sports, ntabwo azagaragara muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha

Urwo rutonde kandi rugaragaraho Ally Niyonzima wavuye muri Mukura yavugaga ko itazanamurekura,Usengimana Faustin wavuye muri APR wanakiniye Rayon na Alassane Tamboula wavuye mu gihugu cya Mali.

Muri rusange abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze ni Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir, Usengimana Faustin na Eric Rutanga bavuye muri APR, Alassane Tamboula wavuye mu gihugu cya Mali, Bimenyimana Bonfils Caleb wavuye muri Vitalo’o, Habimana Yousouf na Niyonzima Ally bavuye muri Mukura na Mugisha Gillbert bavanye muri Pepiniere.

Rayon Sports yegukanye Shampiona y'uyu mwaka w'imikino urangiye irifuza no kwegukana igikombe cy'umwaka utaha
Rayon Sports yegukanye Shampiona y’uyu mwaka w’imikino urangiye irifuza no kwegukana igikombe cy’umwaka utaha

Dore urutonde rw’abakinnyi 25 Rayon Sports yashyize ahagaragara:

1. Eric Ndayishimiye Bakame
2. Evariste Mutuyimana
3. Saddam Nyandwi
4. Jean D’amour Nzayisenga Mayor
5. Eric Rutanga
6. Eric Irambona
7. Abdul Rwatubyaye
8.Thierry Manzi
9. Faustin Usengimana
10. Gabriel Mugabo
11. Ange Jimmy Mutsinzi
12. Francois Mugisha Master
13. Ally Niyonzima
14. Olivier Niyonzima Sefu
15. Yussuf Habimana
16. Nova Bayama
17. Pierrot Kwizera
18. Kevin Muhire
19. Shassir Nahimana
20. Gilbert Mugisha
21. Bonfils Caleb Bimenyimana
22. Djabel Manishimwe
23. Tidiane Kone
24. Allasane Tamboura
25. Kassim

Kuri uru rutonde ntihagaragaraho kandi abakinnyi barimo Lomami Frank wari waje kuri iyi kipe avuye muri Musanze, Rwigema Yves wavuye muri APR Fc, Bashunga Abouba umunyezamu wari waravuye muri Gicumbi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Tuzabikora we are the winning team as usual

jean nepo yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

gikundiro oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeetukurinyumaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

nshimyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-08-2017  →  Musubize

RAYON.SPORT TURAKUKUMBA UDUKOMBE.TWOSE

YORAM SHZO yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ikipe yacu kandi y’Imana ndabona yuzuye kabisa, nta kabuza ibikombe byose byo muri uyu mwaka tugiye gutangira wa Championat ni ibyacu.

Gikundiro Oye!

Mboro Kante yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Tambura wapi!

baptiste yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka