Mu minsi yashize ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma yo gusubukura imyitozo, umukino wayihuje n’ikipe ya Alpha FC ariko uhagarikwa ugeze ku munota wa 70, nyuma yo gusanga uyu mukino warakinwe nta burenganzira iyi kipe yahawe bwo kuwukina.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yamaze gutangaza imikino itatu ya gicuti izakina muri iki cyumweru, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 25/11/2020 iza gukina na Bugesera I Bugesera.
Ku wa Gatanu tariki 27/11/2020 Rayon Sports izakina na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho ku Cyumweru tariki 29/11/2020 ikazakina na Muhanga kuri Stade ya Muhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|