Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi wiswe #RayonSportsDay

Ku wa mbere tariki 15/08/2022 ni bwo Rayon Sports izakora umuhango wo kwerekana bashya mu munsi witwa Rayon Sports Day, aho igomba no kuzakina umukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko ku wa Mbere tariki 15/08/2022 izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya VIPERS yo muri Uganda, ikipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Uganda.

VIPERS izahura na Rayon Sports
VIPERS izahura na Rayon Sports

Iyi kipe ya VIPERS iheruka no kwiyambaza n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ubwo haszozwaga Wiki ya Wananchi, umukino ikipe ya Vipers yatsinze Yanga ibitego 2-0, byatsinzwe na Milton Kalisa ndetse na Bright Anukani wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Robertinho wahoze atoza Rayon Sports ubu ni umutoza wa VIPERS
Robertinho wahoze atoza Rayon Sports ubu ni umutoza wa VIPERS

Iyi kipe ya Vipers izakina na Rayon Sports itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, known as “Robertinho” watozaga Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Ibrahim Mugisha watoje APR FC ndetse n’abanyezamu b’Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka