Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko ku wa Mbere tariki 15/08/2022 izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya VIPERS yo muri Uganda, ikipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Uganda.

Iyi kipe ya VIPERS iheruka no kwiyambaza n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania ubwo haszozwaga Wiki ya Wananchi, umukino ikipe ya Vipers yatsinze Yanga ibitego 2-0, byatsinzwe na Milton Kalisa ndetse na Bright Anukani wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Iyi kipe ya Vipers izakina na Rayon Sports itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, known as “Robertinho” watozaga Rayon Sports ubwo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Ibrahim Mugisha watoje APR FC ndetse n’abanyezamu b’Amavubi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|