Rayon Sports yatangaje 11 bazabanzamo kuri Espoir

Habura amasaha 24 ngo Rayon Sports ikine na Espoir,umutoza Massoudi Djuma yamaze gutangaza abakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Espoir uba kuri uyu wa Gatandatu

Mu kiganiro cya mbere agiranye n’itangazamakuru,umutoza Massoudi Djuma yakoze amateka yo gutangaza abakinnyi 11 bazabanzamo ku mukino uzahuza Rayon Sports na Espoir kuri Stade ya Kigali.

Massoudi Djuma umutoza wa Rayon Sports
Massoudi Djuma umutoza wa Rayon Sports

Mu bakinnyi batangajwe n’uyu mutoza haje kubamo impinduka ,aho inyuma ku ruhande rw’iburyo hazakina umusore ukiri muto wavuye mu Isonga Fc ariwe Jean D’Amour uzwi ku izina rya Mayor,akaba ari nawo mukino wa mbere azaba abanjemo muri iyi Shampiona.

Uyu mutoza yatangaje ko azakinisha abakinnyi batanu hagati
Uyu mutoza yatangaje ko azakinisha abakinnyi batanu hagati

Undi mukinnyi uzabanzamo ni Davis Kasirye wari umaze iminsi atagaragara muri iyi kipe,ndetse aza no gufatirwa ibihano na Rayon Sports nyuma yo gutinda wkitabira imyitozo nyuma y’akaruhuko ka CHAN.

Abakinnyi bazabanzamo

Mu izamu:Ndayishimiye Eric

Inyuma:Mayor,Manzi Thierry,Munezero Fiston,Emmanuel Imanishimwe

Hagati: Mugisha Francois,Mugheni Fabrice,Kwizera Pierrot,Mugenzi Cedrick,Nshuti Dominique Savio

Imbere: Davis Kasirye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka