Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wafatiraga Yanga na rutahizamu ukomoka muri Mali

Ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umunyezamu Ramadhan Kabwili wakinaga muri Yanga ndetse na rutahizamu Boubacar Traoré

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18/08/2022, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rifungwa.

Abakinnyi basinye harimo umunyezamu Ramadhan Kabwili wari waratandukanye n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania dore ko atabashaga umwanya wo kubanzamo muri iyi kipe izwi ku izina rya Yanga.

Undi mukinnyi waraye asinye ni rutahizamu Boubacar Traoré wari umaze iminsi ageze mu Rwanda, aho yabashije gukorana n’abandi imyitozo ndetse anakina umukino Rayon Sports yatsinzwemo na VIPERS yo muri Uganda kuri “Rayon Sports Day”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamara amakipe azatwumva GIKUNDIRO YUBAHWE

N,Valens yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka