Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya w’umunya-Nigeria (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Nigeria Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri azageza mu wa 2022.

Mu cyumweru gishizeni bwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda avuye muri Nigeria, akaba yarumvikanye na Rayon Sports nyuma y’aho ibya Moussa Camara bari bizeye bipfiriye.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe arimo Abi Warriors yo muri Nigeria ari nayo aje avuyemo ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego bitandatu muri uyu mwaka w’imikino ushize, akaba yaranakiniye Ifeanyi Ubah nayo yo muri Nigeria.

Rutahizamu Sunday Jimoh Oni na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
Rutahizamu Sunday Jimoh Oni na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka