Rayon Sports yasinyishije Ndekwe Felix wakiniraga AS Kigali (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi Ndekwe Felix wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Kigali

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itabashije gusinyisha umukinnyi Ndikumana Fabio wa Musanze yifuzaga bikarangira agiye muri APR FC, iyi kipe yaje kwishumbusha Ndekwe Felix wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya AS Kigali.

Ndekwe Felix yagiye mu ikipe ya AS Kigali avuye mu ikipe ya Gasogi United aho yigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, gusa muri AS Kigali ntiyakunze kubona umwanya mu bakinnyi 11 babanzamo.

Abaye undi mukinnyi Rayon Sports isinyishije nyuma ya Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya Espoir FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ncaka amakuru arambuye kuri reyo siporo

varante yanditse ku itariki ya: 19-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka