Rayon Sports yasinyishije Iradukunda Eric Radu wakiniraga As Kigali

Myugariro wakiniraga AS Kigali Iradukunda Eric uzwi nka Radu, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yamaze kumvikana na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, aho agomba kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Radu wakiniraga AS Kigali
Radu wakiniraga AS Kigali

Eric Iradukunda usibye gukinira AS Kigali, ni umwe mu bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, aho no muri CECAFA y’ibihugu yaberaga muri Kenya umwaka ushize yari mu bakinnyi babanzaga mu kibuga.

Iradukunda Eric Radu asanzwe ari n'umukinnyi w'Amavubi
Iradukunda Eric Radu asanzwe ari n’umukinnyi w’Amavubi

Mu mukino ubanza wa Shampiona wahuje AS Kigali na Rayon Sports umwaka w’imikino ushize, uyu myugariro niwe watsinze Rayon Sports igitego cyo kwishyura, ubwo yateraga umupira muremure Bakame yajya kuwufata ukamucika

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka