Rayon Sports yasinye amasezerano na Skol afite agaciro karenga Miliyoni 600 Frws

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye n’uruganda rwa Rayon Sports afite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws buri mwaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 25/03/2021, ku cyicaro cy’uruganda rukora ibinyobwa rwa Skol Brewery Ltd habaye umuhango wo kuvugurura amasezerano hagati ya Rayon Sports na Skol, amasezerano yari amaze imyaka itandatu.

Rayon Sports na Skols basinya amasezeramo mashya
Rayon Sports na Skols basinya amasezeramo mashya

Aya masezerano yasinywe akubiye mu bice bitatu birimo amafaranga, ibikoresho by’ikipe n’ibikorwa remezo iyi kipe ikoresha birimo nk’ikibuga n’amacumbi, bikaba byose bifite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws azajya atangwa buri mwaka.

Izi mpande zombi amasezerano mashya bafitanye yasinywe mu mwaka wa 2017, akaba yagombaga kurangira muri 2022, ariko akaba yaravugaga ko mu myaka ibiri ya nyuma hazabaho ibiganiro bishya byo kuvugurura amasezerano.

Amasezerano asanzwe ikipe ya Rayon Sports yahabwaga miliyoni 66 Frws ku mwaka, ubu amasezerano mashya agomba kumara imyaka itatu kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/2023, Rayon Sports ikazajya ihabwa amafaranga arenga Miliyoni 200 Frws nk’uko byatangajwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Biranshimishije cyane kuba Gikundiro yacu yungeye kugaruka mu murongo.Abayobozi bayo nibakomereze aho tubari inyuma.

TWIZEYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Rayon Sport ingaruye mumurongo neza nibatugurire abakinnyi bakomeye rero dukomeze duhige amakipe

Saudi Alfred yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Rayon Sport ingaruye mumurongo neza nibatugurire abakinnyi bakomeye rero dukomeze duhige amakipe

Saudi Alfred yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

GIKUNDIRO KOMEREZA AHO KABISAAA.

RUHUMURIZA yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka