Rayon Sports yashimiye RNIT Iterambere Fund ikomeje gushishikariza abasiporutifu kwizigamira

Ikigega Iterambere Fund gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku Ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT), gikomeje kwegera aba siporutifu mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza ibyiza byo kwizigamira, bateganyiriza ejo hazaza kandi bidasabye gushora byinshi, Rayon Sports ikaba ishima iki gikorwa.

Gashungi ashyikirizwa igihembo cy'ishimwe na perezida wa Rayon Sports
Gashungi ashyikirizwa igihembo cy’ishimwe na perezida wa Rayon Sports

Ku Gatandatu taliki ya 5 Kanama2023, ubwo ikipe ya Rayon Sports yizihizaga umunsi wayo ngarukamwaka, unzwi nka ‘Umunsi w’Igikundiro’, ikigega RNIT Iterambere Fund, umwe mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports, cyashimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera uruhare kigira mu iterambere ryayo.

Tariki ya 14 Ukuboza 2022, nibwo Rayon sports yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikigega RNIT Iterambere Fund, nk’uburyo bwo gufasha iyi kipe mu bikorwa byayo, ariko ikaba n’inzira ziza kuri iki kigega yo kwegera abakunzi b’imikino bakabashishikariza uburyo bwo kwizigamira, batekereza ejo hazaza habo.

Igice cya siporo kibarizwamo abantu benshi kandi b’ingeri zose, usangamo abana, ingimbi n’abangavu, abakuze yewe n’abageze mu zabukuru, bose bisanga bafana cyangwa bakunda amakipe ‘n’imikino bihebeye, bityo bikabakurura biberekeza ku masitade cyangwa mu nzu z’imikino kuyareba.

RNIT Iterambere Fund isanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports
RNIT Iterambere Fund isanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports

Ikigega RNIT Iterambere Fund, ni muri urwo rwego cyahereye muri Rayon Sports mu kwegera abasiporutifu bakabashikikariza kwizigamira.

Umuyozi mukuru ushinzwe ishoramari mu kigega RNIT Iterambere fund, Gashungi André, ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko ari inshingano zabo ari ugushishikariza Abanyarwanda bari mu ngeri zose, umuco wo kwizigamira no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane, akaba ari yo mpamvu nyamukuru yabazanye muri siporo.

Ati “Ni yo mpamvu turi aha, ni ukugira ngo dushishikarize abasiporutifu kwizigamira no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane, kubera ko ubuzima bw’uyu munsi turabufite ariko ntabwo ubw’ejo tubuzi. Kugira ngo rero uzabeho mu buzima bwiza ejo, ni uko ugomba kuba warizigamiye”.

Rayon Sports isanzwe ifite ubufatanye n'ikigega RNIT Iterambere Fund
Rayon Sports isanzwe ifite ubufatanye n’ikigega RNIT Iterambere Fund

Yanavuze ko ubwizigame kuva icyo kigega cyatangira gukorana na Rayon Sports buhagaze neza.

Gashungi akomeza agira ati “Ubwizigame bw’abakunzi ba Rayon Sports, bumeze neza ndetse turishimira imikoranire yacu n’iyi kipe, kuko kuva dutangiye gukorana byaradufashije natwe mu gukomeza kwegera abasiporutifu, kuko urabona ko hano hari abantu benshi”.

Ikigega RNIT Iterambere Fund ni icya Leta cyashyizweho mu 2016, mu rwego rwo kwigisha Abanyarwanda kwizigamira, ndetse no gushyiraho ikigega kibafasha kwizigamira mu buryo bworoshye. Iki kigega gifasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo, aho uwizigamira yungukirwa angana na 11% ku mwaka.

Abafana ba Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka