Rayon Sports yashimangiye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC

Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, ishimangira umwanya wa mbere.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Muri uyu mukino ikipe ya Gorilla FC isanzwe izwiho kwiharira umukino kurusha amakipe baba bakinnye, ni byo yakoze kuko yatangiye irusha Rayon Sports guhererekanya umupira, igera n’imbere y’izamu cyane. Ibi kandi byatumye mu minota 20 ya mbere Gorilla FC yari imaze kubona koruneri eshatu.

Rayon Sports ariko n’ubwo itabonanaga neza cyane, ku munota wa 24 yabonye koruneri yatewe na Ndekwe Felix maze Adeaga Johnson wa Gorilla FC awukuramo n’umutwe. Uyu mupira wahise usanga Mbirizi Eric inyuma y’urubuga rw’amahina awusubiza mu izamu usanga Boubacar Traore wagiye kuwutera maze Adeaga Johnson amukorera ikosa, umusifuzi atanga penaliti abakinnyi ba Gorilla FC batahise bemera.

Boubacar Traore yakorewe ikosa ryavuyemo penaliti
Boubacar Traore yakorewe ikosa ryavuyemo penaliti

Iyi penaliti yatewe neza na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 atsindira ikipe ye igitego cya mbere ari na ko yinjizaga igitego cya karindwi ku giti cye muri shampiyona. Ikipe ya Gorilla FC yakomeje gukina neza cyane nk’uko yabikoraga dore ko mu kwiharira umupira yihariye igice cya mbere gusa igice kirangira itsinzwe 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatagiye ikora impinduka ikuramo Boubacar Traore ishyiramo Musa Essenu bose bakina basatira. Ikipe ya Gorilla FC yakomeje guhanahana neza ariko na yo kugera imbere y’izamu ntibibe inshuro nyinshi. Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Mbirizi Eric ubona ko atari yagaruka mu bihe bye kuko ari umukino wa kabiri akinnye kuva yakira imvune, asimburwa na Nishimwe Blaise.

Ku munota wa 67 Rayon Sports yabonye igitego cyari kuba icya kabiri ku mupira Ndekwe Felix yazamukanye akawuha Essomba Willy Onana na we wahise awuha Musa Essenu wacenze ba myugariro ba Gorilla FC barimo Duru Merci wahise amusitaraho akagwa hasi ariko umusifuzi avuga ko Essenu ari we wakoze ikosa igitego yari atsinze kirangwa.

Eric Ngendahimana yari yakinnye hagati mu kibuga
Eric Ngendahimana yari yakinnye hagati mu kibuga

Gorilla FC yakomeje gukina neza cyane ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports buyobowe na Ndizeye Samuel na Mitima Isaac bukomeza kwihagararaho, umukino urangira batahanye amanota atatu. Ayo manota yatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora shampiyona ifite amanota 28 aho irusha amanota atanu AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23.

Kuri uyu wa kane harakinwa undi mukino w’ikirarane aho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kuri stade ya Kigali, ikipe ya AS Kigali yakira APR FC.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:

Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Muvandimwe JMV, Nkurunziza Felicien, Ngendahima Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubacar Traore, Iraguha Hadji, Essomba Willy Onana.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga:

Matumele Arnold Muzomba, Duru Mercy Ikena, Byukusenge Jean Michel, Kalema Eric, Nshimiyimana Emmanuel, Rutonesha Hesbon, Johnson Adeaga, Mohamed Bobo Camara, Nshimiyimana Tharcisse, Babatunde Iroko.

Mbirizi Eric agerageza gutanga umupira
Mbirizi Eric agerageza gutanga umupira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka