Rayon Sports yasabye ko ibihano yafatiwe na Ferwafa bisubikwa

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko ibihano yahawe na Ferwafa byo kutandikisha abakinnyi byasubikwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, katangaje ko ikipe ya Rayon Sports itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe cyose batarishyura Ivan Jacky Minnaert.

Bidatinze ikipe ya Rayon Sports yahise yandikira Ferwafa, iyisaba ko iki cyemezo bafatiwe cyasubikwa bakaba bakwemererwa kwandikisha abakinnyi bashya, aho bagaragaza amwe mu mategeko ashbora kubarengera kuri ubu busabe.

Mu ibaruwa ya Rayon Sports, irerekana ko iki kibazo cy’umutoza Ivan Minnaert cyatangiye kuri Komite Sadate Munyakazi yasimbuye, banagaragaza ko kwishyura uyu mwenda bigoye kubera ibihe bya Coronavirus isi irimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka