Rayon Sports yari yambaye imyenda mishya yanganyije na Mukura VS

Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 2-2 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports itakaza amanota mu mikino ibiri yikurikiranya.

Moussa Camara ahanganye na Aboubakar Djibrine
Moussa Camara ahanganye na Aboubakar Djibrine

Muri uyu mukino nyuma y’igihe kinini hategerejwe imyenda mishya yo gukinana ku ikipe ya Rayon Sports, benshi bavugaga ko idasa neza mu myambarire ariko noneho yasaga neza mu kibuga kuko yari yambaye imyenda mishya iriho n’amazina y’abakinnyi.

Rayon Sports yatangiye ikina neza cyane inagera imbere y’izamu rya Mukura VS ku bakinnyi nka Leandre Essomba Willy Onana, Paul Were na Iraguha Hadji ariko uburyo babonye ntibabubyaze umusaruro. Ku rundi ruhande Mukura VS na yo yageraga imbere y’izamu rya Rayon Sports cyane binyuze ku ruhande rw’ibumoso imbere rwakinagaho Aboubakar Djibrine ndetse hakiyongeraho n’imipira iyi kipe yabonaga binyuze ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports barimo Eric Ngendahimana.

Muri uyu mukino rutahizamu Musa Camara ku nshuro ya mbere yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona. Uyu mugabo ku munota wa 11 w’umukino yashoboraga kubona igitego kuko Iraguha Hadji yamukatiye umupira ariko awushyize ku mutwe uca ku ruhande.

Rayon Sport yakomeje gukina neza, ku munota wa 25 hagati mu kibuga Essomba Willy Onana yakorewe ikosa na Murenzi Patrick wa Mukura VS maze Rayon Sports ibona umupira w’umuterekano. Uyu mupira wahise uterwa na Mugisha François awuha Mitima Isaac. Uyu musore na we yahise yubura amaso areba uko Mussa Camara ahagaze maze atera umupira muremure. Uyu rutahizamu wari uteye umugongo izamu rya Mukura VS yahise awutera n’umutwe awushyira mu izamu atarebayo atsindira Rayon Sports igitego cya mbere cyatumye amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri Mukura VS yagitangiranye impinduka aho yakuyemo abakinnyi nka Kamanzi Ashraf ishyiramo Iradukunda Elie. Mukura VS yatangiye ihanahana neza. Ku munota wa 48 Aboubakar Djibrine yakorewe ikosa hagati mu kibuga kure y’izamu rya Rayon Sports maze Mukura VS ihabwa umupira w’umuterekano. Uyu mupira wahawe Robert Mukongotya ngo awutere, atera ishoti rikomeye mu ntera ndende maze ubanza kwidunda imbere y’umunyezamu Hakizimana Adolphe ntiyashobora kuwufata uruhukira mu izamu Mukura VS yishyura igitego.

Paul Were agerageza kugenzura umupira
Paul Were agerageza kugenzura umupira

Mukura VS yakomeje gukina neza cyane maze ku munota wa 58, ku mupira wari uturutse mu bwugarizi bwa Mukura VS Iradukunda Elie agiye kuwushyiraho umutwe akorerwa ikosa na myugariro Nkurunziza Felicien. Iri kosa Iradukunda Elie Tatu yahise arihana yihuse umupira ahita awuha Robert Mukongotya maze nk’uko yari yabigenze n’ubundi ari kure y’izamu atera ishoti rikomeye umunyezamu Hakizimana Adolphe kuwukuramo biranga abonera Mukura VS igitego cya kabiri.

Rayon Sports yari itunguwe yatangiye gushaka uburyo yakwishyura. Ku munota wa 60 Kubwimana Cedric yakoreye ikosa Essomba Willy Onana maze Rayon Sports ibona umupira w’umuterekano wari uri imbere ibumoso. Uyu mupira watewe neza na Mitima Isaac ariko umunyezamu Sebwato Nicholas umupira washyizweho umutwe na Iraguha Hadji awukuramo.

Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Nishimwe Blaise na Iraguha Hadji yinjiza Musa Essenu na Ndekwe Felix. Rayon Sports ku munota wa 76 yabonye Penaliti binyuze ku mupira wari uhinduwe na Nkurunzi Felicien maze myugariro Kayumba Soter umupira awukora n’akaboko umusifuzi atanga penaliti. Iyi penaliti yatewe na Essomba Willy Onana abonera Rayon Sports igitego cyo kwishyura ikomeza gushakisha igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira amakipe agabanye amanota anganyije 2-2.

Rayon Sports ibuze intsinzi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ku munsi wa cyenda wa shampiyona, uyu mukino ukaba wasize kuri ubu ifite amanota 19 mu mikino umunani imaze gukina kuko ifite imikino ibiri (2) y’ibirarane aho iri ku mwanya wa kabiri. Mukura VS yari imaze imikino ibiri itsinda na yo kunganya uyu mukino bitumye yuzuza amanota 13 mu mikino icumi imaze gukina.

Indi mikino yabaye:

Marine FC 3-0 Etincelles FC
Espoir FC 0-1 Police FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka