Rayon Sports yanyangiye Intare FC mu gikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)

Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yanyagiye Intare FC ibitego 4-0

Kuri uyu wa Gatatu hari hakomeje imikino yo guhatanira igikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Intare FC zisanzwe zibarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ntabwo Rayon Sports yigeze itinda kwinjira mu mukino kuko ku munota wa cyenda gusa yari ifungye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Drissa Dagnogo n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Sekamana Maxime.

Ku munota wa 15 gusa, rayon Sports yaje gutsinda ikindi gitego cyatsinzwe na Ernest Sugira, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wagiye gutera umupira n’umutwe awutera nabi, Sugira atera mu izamu barawugarura, arongera ahita asongamo.

Ku munota wa 32, Sekamana Maxime wanitwaye neza muri uyu mukino yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya kane, cyatsinzwe na Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira mwiza yari aherejwe na Nshimiyimana Amran.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Kayumba Soter, Oumar Sidibe, Mugheni Fabrice, Drissa Dagnogo, Sekamana Maxime, Nshimiyimana Amran, Sugira Ernest

Intare FC: Ishimwe Pierre, Uwimana Emmanuel, Nkundimana Aviti, Hirwa Jean de Dieu, Byiringiro Gilbert, Kambanda Iradukunda Serge, Isingizwe Christian, Ishimwe Jean Irene, Niyitanga Emmanuel, Nkusi Didier, Mukesha Eric

Uko imikino yose yagenze

Ku wa Kabiri Tariki 04/02/2020

Mukura VS&L 2 - 1 Bugesera FC
AS Muhanga 5 - 0 Interforce FC
APR FC 1 - 0 Etoile de l’Est
Gorilla FC 3 - 1 Marines FC
Espoir FC 0 - 1 Sunrise FC
Musanze FC 1 - 0 Police FC

Ku wa Gatatu Tariki 05/02/2020

Rayon Sports FC 4 - 0 Intare FC)
SC Kiyovu 0 - 0 AS Kigali
Rutsiro FC 2 - 0 Pepiniere FC
Impeesa FC 1 - 0 Etincelles FC
ASPOR LTD 2 - 1 Vision FC
Rwamagana FC 2 - 2 Gicumbi FC

Amwe mu mafoto yaranze umukino wa Rayon Sports n’Intare FC

Abakinnyi bafatanya n'abafana kwishimira intsinzi
Abakinnyi bafatanya n’abafana kwishimira intsinzi
Nyuma y'umukino baganira uko wagenze
Nyuma y’umukino baganira uko wagenze
Umunyezamu w'Intare FC ashimira Imana nyuma y'umukino
Umunyezamu w’Intare FC ashimira Imana nyuma y’umukino
Mugisha Gilbert ashakisha uburyo bwo gutsinda igitego
Mugisha Gilbert ashakisha uburyo bwo gutsinda igitego
Sugira Ernest yahuraga n'ikipe yakoreragamo imyitozo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports
Sugira Ernest yahuraga n’ikipe yakoreragamo imyitozo mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports
Rayon Sports yagiye ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego
Rayon Sports yagiye ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo ibitego
Mugisha Gilbert yishimira igitego na Bizimana Yannick witeguraga kwinjira mu kibuga
Mugisha Gilbert yishimira igitego na Bizimana Yannick witeguraga kwinjira mu kibuga
Sekamana Maxime watsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu
Sekamana Maxime watsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu
Sugira Ernest watsinze igitego cya kabiri
Sugira Ernest watsinze igitego cya kabiri
Rugwiro na Sugira bashakisha igitego cy'umutwe
Rugwiro na Sugira bashakisha igitego cy’umutwe
Eric Rutanga Kapiteni wa Rayon Sports
Eric Rutanga Kapiteni wa Rayon Sports
Ishimwe Pierre umunyezamu w'Intare
Ishimwe Pierre umunyezamu w’Intare
Bizimana Yannick yari yinjiye mu kibuga asimbuye
Bizimana Yannick yari yinjiye mu kibuga asimbuye
Ubwugarizi bw'Intare bwari bwagerageje kwihagararaho
Ubwugarizi bw’Intare bwari bwagerageje kwihagararaho

Amafoto: NYIRISHEMA Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congs basore bacu,tubari inyuma

Haragirimana Oreste yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Congs to Rayon Sports.

Bwiza yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Congs to Rayon Sports.

Bwiza yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka