Rayon Sports yanganyije na Mukura mu mukino wo kurwanya ihohoterwa (AMAFOTO)

Rayon Sports na Mukura zanganyije igitego 1-1 w’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukino wabereye mu karere ka Nyanza.

Ni umukino watangiye ahagana ku i Saa Cyenda n’igice kuri stade y’akarere ka Nyanza, ukaba wari mu rwego rwo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko isambanywa ry’abana.

Ni umukino wahuje amakipe abiri yose atarasoje shampiyona neza, aho Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4-2, Rayon Sports itsindwa na APR FC ibitego 2-0.

Ikipe ya Mukura ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe n’umunya-Ghana Lucky Emmanuel.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura ifite igitego 1-0, mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports iza kwishyura igitego cyatsinzwe na Drissa dagnogo, ku mupira yari ahawe na Eric Irambona.

Mu gihe cy’umukino ndetse na mbere yaho, muri Stade hagiye hatangwa ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, ndetse n’uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) muri aka Karere

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Ikipe ya Mukura yabanje mu kibuga
Ikipe ya Mukura yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ba kapiteni b'amakipe yombi mbere y'umukino
Ba kapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino
Drissa Dagnogo watsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura
Drissa Dagnogo watsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura
Ku mukino we wa kabiri Dagnogo yitwaye neza
Ku mukino we wa kabiri Dagnogo yitwaye neza
Mugisha Gilbert wa Rayon Sports ahanganye na Mutijima Janvier wa Mukura
Mugisha Gilbert wa Rayon Sports ahanganye na Mutijima Janvier wa Mukura
Abafana barimo n'abakiri bato bari bitabiriye uyu mukino
Abafana barimo n’abakiri bato bari bitabiriye uyu mukino
Bari baje kwirebera amakipe akomoka mu Majyepfo
Bari baje kwirebera amakipe akomoka mu Majyepfo
Umuyobozi w'akarere ka Nyanza atanga ubutumwa bwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza atanga ubutumwa bwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana
Abakinnyi nabo bafashe umwanya wo gutanga ubutumwa ku bitabiriye uyu mukino
Abakinnyi nabo bafashe umwanya wo gutanga ubutumwa ku bitabiriye uyu mukino
Iradukunda Bertrand yakoraga akazi k'ubutoza kuri uyu mukino
Iradukunda Bertrand yakoraga akazi k’ubutoza kuri uyu mukino
Kayumba Soter yakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports
Kayumba Soter yakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports
Umunya-Guinea Mamady Bary ntiyigeze yigaragaza ku mukino we wa mbere
Umunya-Guinea Mamady Bary ntiyigeze yigaragaza ku mukino we wa mbere
Uko Lucky Emmanuel yatsindiye Mukura igitego
Uko Lucky Emmanuel yatsindiye Mukura igitego
Igitego cya mbere cya Mukura
Igitego cya mbere cya Mukura
Abakinnyi ba Mukura bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba Mukura bishimira igitego cya mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka