Ni umukino utagendekeye neza Rayon Sports kuko nta mahirwe menshi iyi kipe yawubonyemo cyangwa ngo ikine umukino mwiza, ibi byanatumye irangiza iminota 35 itari yatera mu izamu rya Gorilla FC na rimwe. Ku munota wa 28 Rudasingwa Prince yabonye amahirwe yo kubona igitego ariko arebana n’umunyezamu Matumele Arnold, umupira ananirwa kuwukozaho ikirenge umunyezamu arawumutanga.
Ku munota wa 35 nibwo Rayon Sports itakinaga ibishimisha abayikunda barebaga uyu mukino, yabonye ishoti rya mbere rigana mu izamu ku mupira watewe na Youssef Rharb, gusa naryo umunyezamu wa Gorilla FC awufata neza cyane. Nyuma y’iminota ibiri Umugande Charles Baale na we yagerageje uburyo acenga yinjira mu rubuga rw’amahina, ariko na we ateye umupira ntibyamukundira ko ujya mu izamu.
Ku munota wa 40 ikipe ya Gorilla FC yabonye amahirwe akomeye ubwo kapiteni wayo, Nshimiyimana Emmanuel yateraga umupira w’umuterekano, ariko ku bw’amahirwre macye umunyezamu Hategekimama Bonheur awukuramo ariko nawe bimugoye, igice cya mbere kinarangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports yatangiye asimbuza, akuramo Eric Ngendahimana, Serumogo Ally,Tuyisenge Arsene, Rudasingwa Prince na Ojera Joackiam ashyiramo Rwatubyaye Abdoul, Bugingo Hakim, Mucyo Didier, Kanamugire Roger na Jonathan Ifunga Ifasso. Iyi kipe yongeye gusimbuza yinjiza mu kibuga Iraguha Hadji na Mussa Essenu, ivanamo Charles Baale na Aruna Majaliwa.
Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye igitego biturutse ku mupira myugariro w’ibumoso wa Gorilla FC, Duru Mercy Ikena, yasubije umunyezamu ariko uramucika ashatse kwiruka ngo awufate ukubita igiti cy’izamu umukoraho ujya mu izamu. Gorilla FC yakinaga neza ntabwo yatinze kwishyura kuko ku munota wa 80 yabonye penaliti maze iterwa neza na Adeaga Johnson yishyurira ikipe ye.
Mussa Essenu yarase uburyo bukomeye nk’aho yahawe umupira na Youssef Rharb, na we wari uwuhawe na Jonathan Ifunga Ifasso ariko gutsinda igitego biramunanira. Ku munota wa 86 Youssef Rharb yavuye mu kibuha asimburwa na Iradukunda Pascal. Ku munota wa 87 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bukomeye cyane ku mupira n’ubundi Mussa Essenu yahawe neza na Iraguha Hadji, ariko awuteresheje umutwe ujya hanze umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Ni umukino wa kabiri wa gicuti Rayon Sports ikinnye, ukaba n’uwa kabiri inganyije nyuma yo kunganya na Vital’O FC 2-2.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|