Rayon Sports yanganyije na Espoir FC, Bugesera yongera kwinjiza igitego nyuma y’imikino itanu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino ibiri ibanziriza imikino yose y’umunsi wa 21 yose yaranzwe no kurangira amakipe anganyije.

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona inota rimwe ku munsi wa 20 yari yakiriye ikipe ya Espoir FC. Ku munota wa 14 w’umukino Mbonyumwami Taibu wa Espoir FC yahawe umupira maze yinjira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’iburyo ariko myugariro wa Rayon Sports Habimana Hussein wari wahawe umwanya wo gukina uyu munsi kubera kutaboneka kwa Niyigena Clement usanzwe ukina mu mutima w’ubwugarizi amukorera ikosa agwa ahasi, ikipe ya Espoir FC ihabwa penaliti yatsinzwe neza na Ndikumana Tresor.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko Ishimwe Kevin wa Rayon Sports yazamukanye umupira acenga abakinnyi b’ikipe ya Espoir maze atanga umupira kuri Mussa Essenu wahise atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko anganya 1-1. Gusa mbere y’uko kirangira ku munota wa nyuma w’iminota itatu y’inyongera y’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yakorewe ikosa, aba ari na we utera kufura ariko umupira ufata umutambiko w’izamu ujya hanze.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka igitego cy’intsinzi mu buryo butandukanye burimo n’umupira Nizigiyimana Karim Mackenzie yahaye Mussa Essenu imbere y’izamu rya Espoir FC dore ko umuzamu Itangishatse Jean Paul yari yavuye no mu izamu. Icyakora umupira Mussa Essenu yawuteye mu izamu ujya ku ruhande. Umukino wongeweho iminota irindwi urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 35 mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

Ikipe ya Rutsiro kuri sitade Umuganda yari yakiriye Bugesera FC yari imaze imikino itanu itinjiza igitego na kimwe mu izamu. Muri uyu mukino ariko noneho yinjije igitego cyatsinzwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 30 ariko cyishyurwa na Lomami Frank wa Rutsiro FC ku munota wa 40, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe imikino ine:
Kiyovu Sports irakira Etincelles kuri sitade ya Kigali saa sita n’igice. Kuri iyo sitade saa cyenda Gasogi United irakira Etoile de l’Est mu gihe Marine FC yakira Police FC kuri sitade Umuganda, naho Mukura VS kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihakirire ikipe ya APR FC.

Espoir FC
Espoir FC
Rayon Sports
Rayon Sports

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka