Rayon Sports yanganyije na AS Kigali, Etincelles FC itsindirwa bwa mbere i Rubavu

Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru yanganyije na AS Kigali 1-1, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itakaza umwanya wa kabiri.

Rayon Sports yanganyije na AS Kigali
Rayon Sports yanganyije na AS Kigali

Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere. Ni umukino ititwayemo neza cyane, ariko bitayibujije gufungura amazamu imbere ya AS Kigali yujuje imikino ine (4) idatsinda, ku mupira wavuye kuri koruneri maze Ojera Joackiam agacenga Lawrence Juma, ahita atera ishoti mu izamu rya Ntwali Fiacre ku munota wa 22.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye, ariko kuri Rayon Sports zitateguwe kuko Heritier Luvumbu ku munota wa 66 yasimbuwe avunitse. Uyu mugabo akivamo agasimburwa na Iraguha Hadji, nyuma y’iminota ibiri Djibrine Akuki ari ku ruhande rw’ibumoso imbere ku munota wa 68, yahinduye umupira maze mu kavuyo kenshi abakinnyi barawurwanira birangira Juma Lawrence awuteye mu izamu yishyurira AS Kigali.

Akuki Djibrine ufite umupira ni we watanze umupira wavuyemo igitego
Akuki Djibrine ufite umupira ni we watanze umupira wavuyemo igitego

AS Kigali yakoze impinduka zitandukanye ariko zijyanye n’amayeri y’imikinire, kuko aho yari yatangije ba myugariro batatu basanzwe bakina hagati yakuyemo umwe muri bo, Kwitonda Ally, igashyiramo Nyarugabo Moise, mu gihe mu minota ya nyuma yashyizemo Rugirayabo Hassan wasimbuye Rukundo Denis.

Rayon Sports nayo yashyizemo Rudasingwa Prince, amakipe yombi akomeza gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira anganyije 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 46, aho irushwa na APR FC atatu kuko ifite 49 ku mwanya wa mbere. AS Kigali yujuje imikino ine idatsinda, yanganyijemo itatu(3) igatsindwa umwe, kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 39.

Rayon Sports yatakaje umwanya wa kabiri ijya ku wa gatatu n'amanota 46
Rayon Sports yatakaje umwanya wa kabiri ijya ku wa gatatu n’amanota 46

Ikipe ya Etincelles FC bwa mbere muri shampiyona ya 2022-2023 yatsinzwe umukino yakiriye kuri sitade Umuganda. Ni umukino yari yakiriyemo Kiyovu Sports, maze ibitego bya Fredi Muhozi ku munota wa 26 na Iradukunda Bertrand ku munota wa 90, bituma ihatsindirwa 2-1 yo itsindiwe na Ciza Hussein ku munota wa 49.

Etincelles FC itamerewe neza muri iyi minsi, dore ko imaze imikino itatu idatsinda, wari umukino wa 11 yakiriye kuri stade umuganda muri iyi shampiyona, aho icumi (10) yose nta n’umwe yari yarahatsindiwe.

Kiyovu Sports gutsinda uyu mukino byatumye ifata umwanya wa kabiri inyuma ya APR FC, aho ifite amanota 47.

Muhozi Fred wanahamagawe mu ikipe y'Igihugu ari mu batsindiye Kiyovu Sports
Muhozi Fred wanahamagawe mu ikipe y’Igihugu ari mu batsindiye Kiyovu Sports

Shampiyona izongera gukinwa nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023, u Rwanda ruzakina na Benin tariki 22 n’iya 27 Werurwe 2023.

Muhozi Fred yishimira igitego yatsinze
Muhozi Fred yishimira igitego yatsinze
Kiyovu Sports yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona
Kiyovu Sports yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona

Undi mukino wabaye:

Musanze FC 1-0 Gorilla FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon iratubabaje rwose, aliko ntakundi , ubu se noneho ko twitwazaga ferwafa ubu noneho tulitwaza iki koko, ubu se kandi ni Intare zibiteye, nubundi iyo mureka Intare tugakina kuko nubundi ntizizabura kudutsinda. Ferwafa yubahwe

sembagare peter yanditse ku itariki ya: 13-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka