Rayon Sports yanditse amateka igera muri 1/4 cya Confederation Cup

Ikipe ya Rayon Sports itsindiye ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.

Byari ibyishimo birenze ku bafana ba Rayon Sports
Byari ibyishimo birenze ku bafana ba Rayon Sports

Ikipe ya Young Africans isanzwe ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo, itunguriwe kuri Stade Regional y’i Nyamirambo ihatsindirwa igitego kimwe cyari gihagije mu guha icyizere abafana ba Rayon Sports.

Inkuru irambuye turacyayibategurira ariko twabibutsa ko tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 izaba kuwa Mbere tariki 3 Nzeri 2018.

Nyuma yo gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda mu marushanwa nyafurika, Rayon Sports ikoze andi mateka yo kugera muri 1/4 muri CAF Confederation Cup.

Umufana Rwarutabura yari yabukereye
Umufana Rwarutabura yari yabukereye

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino wari witabiriwe n’amagana y’abafana ba Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira Young Africans, yaje kubona igitego ku munota wa 19 w’umukino, ku mupira wazamukanwe na Nyandwi Sadam ahita awuhereza Bimenyimana Bonfils Caleb, nawe atazuyaje yaje guhita awutereka mu izamu, Rayon iba ibonye igitego cya mbere.

Rwatubyaye wari Kapiteni kuri uyu mukino agerageza gukiza ikipe ye
Rwatubyaye wari Kapiteni kuri uyu mukino agerageza gukiza ikipe ye

Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego cya kabiri, ari nako Yanga ishakisha igitego cyo kwishyura, ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze cya gitego 1-0.

Rayon Sports byahise biyihesha itike ya 1/4 cya CAF Confederation Cup n’amanota 9, aho yaje inyuma ya USM Alger ifite amanota 11 nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange, Rwatubyaye Abdul; Nyandwi Sadam, Eric Rutanga, Donkor Prosper Kuka, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Young Africans: Benno Kakolanya, Gadiel Michael Kamagi, Pius Buswita, Kevin Patrick Yondani, Abdalah Shaibu, Heritier Makambo, Ibrahim Hajibu Migomba Matheo Simon, Deus Kaseke, Vicent Chikupe, Raphael Daudi Loth

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uko byagenda kose ntimuzigera mubona Real Madrid iri gufana FC Barcelone muri Chapions League.

BYINZUKI Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Iyi ntsinzi twari tuyikeneye. Gusa hari abafana ngaya, niba mfana Rayon sport, Apr yasohokera Igihugu nkifuzako yatsindwa, ufana Apr akifuzako Rayon itsindwa kandi yaserukiye Abanyarwanda, mbona ntarukundo dufite rwose. Equipe iyariyoyose niba yasohotse yasohokeye guhesha ishema u Rwanda, dukwiye kuyijya inyuma tukayishyigikira. Murakoze!!!!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ibyo uvuga sinzi aho ubikura, byigumanire. Ntabwo nafana igikona apr niyo bagihindura ikipe y’igihugu. Umucyo (Rayon Sports) uzahora ari umucyo ntabwo wahinduka umwijima (apr fc). hahaha genda gikundiro urakundwa.

Karuranga Anaclet yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka