Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya izakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020 (AMAFOTO)

Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020

Ni ibirori byatangijwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abato (Junior)
ya Rayon Sports na Giticyinyoni, warangiye Rayon Sports itsinze 3-0 Giticyinyoni.

Hakurikiyeho Ibirori byo gususurutsa abafana birimo abahanzi barimo Edouce Softman, umuhungu wa Raul Shungu Danny Munana n’igipupe Golizo the Crazy.

Hakurikiyeho ibirori byo kumurika umwambaro mushya no guha numero abakinnyi

17:48’ ni bwo Rugwiro Hervé yaserutse mbere y’abandi, yambikwa umero 4 na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate.

Uko abakinnyi bagiye bakurikirana

 Hakurikiyeho Andre Mazimpaka wambitswe no 30
 Nsengiyumva Emmanuel uzwi Biganza no 29
 Mugisha Gilbert no 12
 Iradukunda Eric Radu no 14 yambitswe na Itangishaka Bernard
 Bizimana Yannick no 23 yambitswe n’abakiniye Rayon Sports barimo Sembagare Jean Chrysostome

 Sekamana Maxime no 24 yambitswe n’abayobozi b’ama Fan club arimo Gikundiro 4ever ,March Generation

 Tumushime Altijan no 28 yambitswe na AJSOPR

 Runanira Hamza no 6
 Ciiza Hussein no 10 yambitswe na Nshimiyimana Emmanuel Matic na Claude Muhawenimana Perezida w’abafana
 Nyandwi Sadam: no 16 yambitswe na Martin Rutagambwa na Rukundo Patrick
 Ndizeye Samuel : no 25
 Oumar Sidibe : no 9
 Niyomwungeri Mike : no 26
 Olokwei Comodore : no 11
 Nizeyimana Mirafa : no 8, uyu musore yashimishije benshi ubwo yageze kuri Tapis agakuramo inkweto, umwe mu bakobwa ba Protocole akazimutwaza.

 Habimana Hussein :no 20
 Nshimiyimana Amran : no 5
 Iragire Saidi : no 9
 Irambona Eric : 17
 Michael Sarpong ukunzwe n’abafana ni we wasoje ibirori ubwo yazaga bamuririmba, aza kwambikwa no 19

Abakinnyi barimo Rutanga Eric. Iranzi Jean Claude ,Kimenyi Yves bari mu kipe y’igihugu na Kakule Mugheni Fabrice ni bo bakinnyi ba Rayon Sports batagaragaye muri Rayon Sports Day.

Umwe mu mikino wari wavuzwe cyane, warashyize uraba

Ni umukino wagombaga gutangira i Saa kumi n’ebyiri zuzuye, ariko kubera ibirori byawubanjirije byatinze, uza gutangira Saa moya na 30 zuzuye.

Ikipe ya Gasogi ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gusa w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude uzwi nka Nyakagezi.

Yannick Bizimana wari ugiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert wari uvunitse, yaje kwishyurira Rayon Sports igitego biba 1-1.

Mu minota itatu umusifuzi yari yongeye ku gice cya mbere, Oumari Sidibé yinjirije neza umupira rutahizamu mushya Drissa Dagnogo, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, igice cya mbere gihita kirangira ari ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rugwiro Hervé ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu wa Gasogi ntiyamenya aho unyuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

twishimiye kubona jezi nshya ya gikundiro

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

nshigikira Rayon Sport FC n’umutima wanjye wose

NZAMBAZAMARIYA SPECIOSE yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ndabikunda kbx

theos yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Nishimiye ugutsinda kwa Rayon Sport ikabamba Gasogi

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Nishimiye ugutsinda kwa Rayon Sport ikabamba Gasogi

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Nishimiye ugutsinda kwa Rayon Sport ikabamba Gasogi

Alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Ooooh Rayon!!!

Congolais franck yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Rayon sports kko ni ekipe y’ Imana nutabyemera ashaka yabyemera

Congolais franck yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Nishimiye itsinzi ya Gikundiro nimyambaromishya.

Kavamahanga j damour yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka