Rayon Sports yamuritse umwambaro izambara inaha abakinnyi numero-AMAFOTO

Muri Petit Stade I Remera, rayon Sports yaraye ikoze ibirori byo kumurika umwambaro mushya ndetse inaha abakinnyi numero bazajya Bambara

Ni umuhango watangiye ku I Saa Moya z’umugoroba, aho wari witabiriwe n’abafana benshi bari buzuye Petit Stade, by’umwihariko ababumbiye mu matsinda y’abafana atandukanye.

Muri ibi birori, umuhango nyamukuru kwari ukumurika umwambaro mushya iyi kipe izajya yambara mu mwaka w’imikino utaha, aho uri mu bwoko butatu burimo uwo bazajya Bambara ku mikino bakiriye, uwo bazambara bakiniye hanze, ndetse n’umwambaro wa gatatu uzajya wifashishwa igihe habayeho guhura n’ikipe bahuje amabara.

Amafoto y’uko byari bimeze

Yannick Mukunzi ahabwa umwambaro
Yannick Mukunzi ahabwa umwambaro
Petit Stade yari yakubise yuzuye
Petit Stade yari yakubise yuzuye
Umwambaro Rayon Sports izajya yambara yakiniye mu rugo
Umwambaro Rayon Sports izajya yambara yakiniye mu rugo
Manzi Thierry Kapiteni wa Rayon Sports yongeye guhabwa numero 4
Manzi Thierry Kapiteni wa Rayon Sports yongeye guhabwa numero 4
Eric Rutanga azakomeza kwambara gatatu (3)
Eric Rutanga azakomeza kwambara gatatu (3)
Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izajya ikinana
Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izajya ikinana
Umwambaro wo kwambara bagiye gukina
Umwambaro wo kwambara bagiye gukina
Imipira bazajya bakinana
Imipira bazajya bakinana
Imwe mu myenda ya Rayon Sports
Imwe mu myenda ya Rayon Sports
Bimenyimana Bonfils Caleb azambara 7
Bimenyimana Bonfils Caleb azambara 7
Eric Rutanga yahawe numero na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije
Eric Rutanga yahawe numero na Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije
Irambona Eric, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports
Irambona Eric, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports
Bukuru Christophe uheruka kugurwa avuye muri Mukura
Bukuru Christophe uheruka kugurwa avuye muri Mukura
Muhire Kevin uheruka gutorwa nk'umukinnyi w'umwaka muri Rayon Sports yasubijwe nomero 11
Muhire Kevin uheruka gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports yasubijwe nomero 11
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe wambara 21
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe wambara 21
Mutsinzi Ange azambara nomero 5
Mutsinzi Ange azambara nomero 5
Tuyishime Eric Congolais yereka abafana ba Rayon Sports ko ikipe ayifite ku mutima
Tuyishime Eric Congolais yereka abafana ba Rayon Sports ko ikipe ayifite ku mutima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon sport turayikunda kdi turashimira nabayobozi bayo gahunda barigutangiza zo guha abakinnyi bacu morare ndabona aba Rayon bafite gahunda nkiziburayi
bakomereze aho tubarinyuma

nsabimana daniel yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka