Rayon Sports yamanuye Espoir FC, ifata umwanya wa kabiri

Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports yamanuye Espoir FC mu cyiciro cya kabiri iyitsinze 2-1, bituma ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri
Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri

Ni umukino wabereye i Rusizi aho Rayon Sports yari yasuye Espoir FC, isabwa gutsinda ikaba iya kabiri muri shampiyona mu gihe Espoir FC gutsindwa kwari ugushimangira gusubira mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’imyaka 12 ikina icyiciro cya mbere.

Rayon Sports yari yakoze impinduka ku bakinnyi babanje mu kibuga, aho abakinnyi babiri yakuye muri Espoir FC umwaka ushize, Nkurunziza Felicien na Tuyisenge Arsene bari babanje mu kibuga bahanganye n’ikipe bakiniye, dore ko banamenyeye ikibuga. Ibi byanatanze umusaruro kuko ku mupira yahawe na Musa Essenu, Tuyisenge Arsene ari we wafunguye amazamu ku munota wa 3 atsindira Rayon Sports igitego cyanarangije igice cya mbere ari 1-0.

Nyuma yo kuva kuruhuka, mu gice cya kabiri ku munota wa 54 ku ikosa ryakorewe Ojera Joackiam, Leandre Essomba Willy Onana kuri penaliti yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports muri uyu mukino, cyari n’icya 13 kuri uyu musore ukomoka muri Cameroon yari atsinze muri shampiyona ya 2022-2023.

Ikipe ya Espoir FC ku munota wa 90 yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Yusuf Saka, gusa ntibyayibuza gutsindwa umukino ibitego 2-1 ari nako imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi ni intsinzi ikomeye kuri Rayon Sports kuko yatumye ifata umwanya wa kabiri n’amanota 55 ikurikira Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 57, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 54, byongera ubukomere bw’urugamba rwo kurwanira igikombe.

Espoir FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri
Espoir FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Kuki Espoir FC imanutse kandi shampiyona itari yarangira?

Kugeza ubu hasigaye gukinwa imikino itatu ya shampiyona ihwanye n’amanota icyenda. Ikipe ya Espoir FC kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 17, yamanutse kubera ko n’ubwo yatsinda iyo mikino itagera kuri Rwamagana City ya 13 n’amanota 29, cyangwa ngo inafate Marine FC ya 14 n’amanota 28, bivuze ko kure yagarukira ari ku mwanya wa 15 nawo umanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni umukino wakurikiwe na benshi
Ni umukino wakurikiwe na benshi

Indi mikino yabaye:

Gasogi United 0-2 Marine FC
Rwamagana City 1-0 Bugesera FC
Sunrise FC 3-1 Musanze FC
Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka