Rayon Sports yitoreje ku kibuga cya FERWAFA nyuma yo kwimwa Stade Mumena-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane yakoreye imyitozo ku kibuga cya Ferwafa nyuma yo kwimwa Stade Mumena

Mu rwego rwo kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Kirehe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yari yimwe ikibuga cya Skol cyo mu Nzove yari imaze iminsi ikoreramo imyitozo, ikaza kandi no kugerageza gukorera kuri Stade Mumena ntibiyikundire, uyu munsi yakoreye kuri Ferwafa.

Iki kibazo ngo nticyabangamiye imyiteguro y’ikipe

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier, yadutangarije ko icya ngombwa ari uko ikipe ye ibona aho ikorera imyitozo kandi abakinnyi bakaba bameze neza.

Yagize ati "Aho twakoreshereza imyitozo hose nta kintu na kimwe byadutwara, abakinnyi bafite ishyaka kandi biteguye neza, kandi twabwiwe ko ku wa mbere dushobora kuzasubira mu Nzove aho twakoreraga imyitozo"

Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umukino izakiramo ikipe ya Kirehe, uyu munsi ukaba uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu

Amafoto y’imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports

Bashunga Abouba utaremererwa gukinira Rayon Sports nawe yakoze imyitozo
Bashunga Abouba utaremererwa gukinira Rayon Sports nawe yakoze imyitozo
Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu wa mbere akaba na Kapiteni wa Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame, umunyezamu wa mbere akaba na Kapiteni wa Rayon Sports
Mukunzi Yannick ufite ikibazo cy'imvune ashobora kudakina umukino wo ku wa Gatandatu
Mukunzi Yannick ufite ikibazo cy’imvune ashobora kudakina umukino wo ku wa Gatandatu
Abanyezamu bakora imyitozo yabo yihariye
Abanyezamu bakora imyitozo yabo yihariye
Umufana Rwarutabura yari ahari
Umufana Rwarutabura yari ahari
Mbere y'imyitozo babanje gusenga
Mbere y’imyitozo babanje gusenga
Usengimana Faustin umaze kugaruka mu bihe bye bya kera
Usengimana Faustin umaze kugaruka mu bihe bye bya kera
Kwizera Pierrot, Irambona Eric na Mutsinzi Ange
Kwizera Pierrot, Irambona Eric na Mutsinzi Ange
Abafana bari baje ari benshi
Abafana bari baje ari benshi
Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati
Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Rayon ni ikipe ikwiye kubahwa,erega ihesha ishems igihugu cyacu.

harelimana fidele yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Rayon ni ikipe ikwiye kubahwa,erega ihesha ishems igihugu cyacu.

harelimana fidele yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

tubarinyuma ntibazongere kutubabaza nkuko babikoze kuribugesera baturijije banaduteranya nabagore bitonde rero kandi bashiremo kurajye badutsindire kirehe

innocent yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

sukubeshya Rayon sport ibyayo ntanarimwe bizasobanuka, bazisubirire kuri malaria kuko kwirirwa basiragira bisebya izina ryabo.gusa abayobozi bayo bakwiye kwicara bagashakisha ikibuga, naho ubundi nanjye nababwira ko mbemereye ikibuga i rutunga kd atari icyanjye bakaza.

Juniol Ghandi yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Icyo kibuga uzakihere APR kuko nayo irakodesha arikose ubundi hari uwakubwiyeko twabuze ikibuga .?twitoreza aho dushaka cyane hose ari ugukodesha nkizindi zose za hano mu Rwanda

Bikabyo yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka