Rayon Sports yakiriye Youssef Rharb, APR FC yerekana Eldin Shaiboub

Umunya-Maroc Youssef Rharb yageze mu Rwanda aho aje gukinira Rayon Sports mu gihe APR kuri uyu wa Mbere yerekanye Umunya-Sudan Shaiboub Eldin.

Aya makipe yombi akomeje kwiyubaka yitegura imino nyafurika azahagarariramo u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-2024. Ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Umunya-Maroc Youssef Rharb uje kuyikinira nyuma y’uko bumvikanye ako azayisinyira amasezerano y’umwaka umwe w’imikino.

Akigera mu Rwanda Youssef Rharb wakiniye Rayon Sports mu gice cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 yavuze ko yishimiye kugaruka kandi ko atandukanye n’uwo mu bihe byashize.

Yagize ati"Nishimiye kugaruka,ndifuza gutsinda imikino myinshi ishoboka hamwe na Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino uri imbere. Mwitegure kubona Youssef mushya w’umunyamwuga cyane."

Ku rundi ruhande kuri uyu wa Mbere ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrah wishimiwe n’abafana ba APR FC mu myitozo bamerewe kureba kuwa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023.

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko nubwo yari amaze igihe yaratangiranye n’abandi imyitozo ariko yari atari yatangazwa n’ikipe ku mugaragaro asinya kuko yari agifite amasezerano yari agikomeje mu ikipe ya Al Talaba yo muri Iraq bityo hakaba harategerejwe ko arangira.

APR FC izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League na Rayon Sports izasohoka muri CAF Confederation Cup zizamenya amakipe zizahura mu ijonjora ry’ibanze muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka