Rutahizamu Alsény Camara Agogo ibyanditswe bigaragaza ko afite imyaka 28 y’amavuko kuko yavutse tariki 4 Kamena 1995 avukiye ahitwa Kamsar muri Guinea Conakry mu Burengerazuba bwa Afurika.
Mu rugendo rwe rwo gukina, urubuga Transfermarkt rugaragaza ko yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Guinea arimo Kaloum yakiniye mu bihe bitandukanye kuva mu 2015 kugeza mu 2016, ayivamo yerekeza mu ikipe ya Hassania Agadir yo muri Maroc atamazemo igihe kirekire kuko mu 2017 yahise ayivamo akagaruka iwabo mu ikipe ya Horoya AC inyandiko zigaragaza ko yabayemo kugeza mu 2021 ubwo yasubiraga muri Kaloum.
Kaloum yari yagiyemo muri Gashyantare 2021 yayivuyemo muri Mata uwo mwaka ajya mu ikipe ya ASAC Ndiambour yo muri Senegal na yo yahise avamo muri Nyakanga 2021 akabaho adafite ikipe amezi ane kugeza mu Gushyingo 2021 ubwo yajyaga mu ikipe yitwa Sacred Heart na yo yo muri Senegal, ahakina umwaka wose kugeza muri Kanama 2022 ubwo yahavaga ajya muri Guédiawaye FC na yo yo muri Senegal, bigaragara ko ari yo aheruka gukinamo, anavuyemo amasezerano atarangiye kuko bigaragara ko yari kuzarangira muri Kamena 2024.
Yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry anakina CHAN 2016 yabereye mu Rwanda
Uretse gukinira amakipe atandukanye, Alsény Camara Agogo yanakiniye ikipe y’Igihugu ya Guinea Conakry, Syli National, aho urubuga Transfermarkt rukomeza rugaragaza ko yayikiniye imikino icumi muri rusange kuva yatangira kuyikinira tariki 22 Kamena 2015 akaba yarayitsindiye ibitego bibiri.
Alsény Camara Agogo akinira Igihugu cye mu mwaka wa 2016 yazanye na yo mu Rwanda mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) aho nko mu mukino wahuje Guinea Conakry na Tunisia kuri Kigali Pelé Stadium tariki 18 Mutarama 2016 yatsinze ibitego bibiri ubwo banganyaga n’iyi kipe bari bahuriye mu itsinda rya gatatu ibitego 2-2.
Mu gihe yakumvikana na Rayon Sports, azongerwa mu bakinnyi bayo muri Mutarama 2024 atangire kuyikinira ubwo hazaba hatangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkurikije ibyo maze gusoma mu nkuru yanyu bijyanye naho yagiye akina ndabona nta musaruro azatanga muri Gikundiro yacu.Nta bigwi afite rwose kdi nimyaka agaragaza ni mike.uriya ni mukuru 28 arayirengeje