Rayon Sports yahawe imodoka zifite agaciro ka Miliyoni 15 Frws

Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Tom Transfers Ltd, aho yayihaye imodoka ebyiri

Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe
Imodoka ebyiri Rayon Sports yahawe

Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano ndetse n’ikigo cya Tom Transfers Ltd gicuruza kikanakodesha imodoka, amasezerano azamara umwaka umwe w’imikino (2021-2022).

Perezida wa Rayon Sports n’uwari uhagarariye Ni amasezerano azamara umwaka, bakaba bakomeje ibiganiro ku buryo hashobora no kuzaboneka bus itwara abakinnyi.

Rayon Sports izajya yamamaza ibikorwa bya Tom Transfers ku mbuga zitandukanye zirimo kuri Twitter, Youtube, Instagram no ku kibuga ahazajya hashyirwa ibyapa bibamamaza

Ni imodoka zizajya zifasha ikipe mu kazi k’ubuyobozi harimo gutwara abakozi b’iyi kipe, aho Tom Transfers yemeye no kuzajya itanga amavuta na serivisi zirimo gukora izi modoka zaba zagize ikibazo .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka