Rayon Sports yaguze Ojera Joackiam

Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda.

Mu gihe havugwaga amazina menshi ashobora kwinjira muri iyi kipe ku munsi wa nyuma w’isoko barimo na Youssef Rharb, Rayon Sports ibinyujije kuri twitter yavuze ko Ojera Joackiam ari we mukinnyi mushya yaguze.

Yagize iti"Ojera Joackiam ni umukinnyi wa Rayon Sports."

Ojera Joackiam ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Ojera Joackiam ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ojera Joackiam ukina asatira wavutse tariki 25 Ukuboza 1997 afite imyaka 25 akaba yakiniraga ikipe ya Uganda Revenue Authority muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ojera ni umugabo

ezechiel og yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka