Rayon Sports yaguze Bus nshya izajya itwara abantu 53-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura bus nshya izajya itwara abakinnyi, ikazajya itwara abantu bagera kuri 53

Kuri uyu wa mbere nibwo Rayon Sports yamaze kugezwaho imodoka izajya iyitwara, iyi modoka ikaba ifite imyanya 53, biteganyijwe ko iyo bus iza gushyirwaho ibirango by’ikipe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Ni imodoka izishyurwa binyuze no mu baterankunga

Nk’uko twabitangarijwe na Visi Perezida wa Rayon Sports, iyi modoka ifite agaciro ka Milioni 100, Rayon Sports ikazahita yishyura Milioni 16, Radiant igatanga Milioni 36, andi Milioni 50 akazishyurwa mu gihe cy’umwaka.

Iyi niyo modoka nshya ya Rayon Sports
Iyi niyo modoka nshya ya Rayon Sports
Ku mpande ni uku imeze
Ku mpande ni uku imeze
Imbere muri bus
Imbere muri bus
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Nibyiza cyane ko Equipe nka Rayon yiha Agaciro igura Bus nziza nkiyo
Ariko ukurikije plaques yayo yambaye RAD..M, imaze Umwaka wose igenda hano mu Rwanda, so ntabwo ari nshya

Mugwize yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Rayon sport weee mwagiye mureka kwiyemera iyo modoka ya onatracom yashaje niyo murikwiharango mwaguze imodoka nshya mwagenze n’amaguru ko ntamuntu uzabaseka ko aribyo mwatumenyereje mureke APR ibayobore ese nigira ikibazo muzakurahe ubushobozi bwokuyikoresha?.

Uwimana jean D’amour yanditse ku itariki ya: 6-11-2018  →  Musubize

Uko yaba imeze kose biramaze ariko twayigondeye. Ngaho mbwira indi kipe yiguriye bus ikayishyiraho ibirango byayo!? Wayikuura he?

Carmel yanditse ku itariki ya: 7-11-2018  →  Musubize

Turashimira ubuyobozi kabisa ningombwa guha agaciro eqwipe nabayobozi ubwabo Ni sawa cyane oorayans umukunzi wa rayon’s sports

Niyomugabo jeanclaude yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

aka kantu ikibe yakoze ni keza

BUNANI yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ooh, Imana ihabwe icyubahiro! Iyo in intambwe Hindi nziza Rayon Sport ikipe yacu iteye! Nugukomeza tukesa imihigo. Abayobozi hakoze kigabo,
Ooohhhh, Rayon komeza utsinde

SIBOMANA CYPRIEN yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Icyubahiro n’Ik’Imana. Nk’abakunzi ba rayon sport turabyishimiye.

habimana yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka