Rayon Sports yabonye umuterankunga mushya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya, ari we ‘RNIT Iterambere Fund’.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele (iburyo) n'umuyobozi mukuru w'Ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathann
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele (iburyo) n’umuyobozi mukuru w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathann

Umubare w’amafaranga atatangajwe ku mpande zombi, niyo ikigega cy’ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’ cyahaye ikipe ya Rayon Sports mu gihe kingana n’umwaka.

Uyu muterankunga ikipe ya Rayon Sports ibonye aje yunganira abandi yari isanganywe mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, cyane mu gice cy’ubukungu budahagije akenshi usanga aribwo bukunze kugora iyi kipe ifite abafana batari bacye, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Aya masezerano azafasha cyane abakunzi ba Rayon Sports kuzajya bizigamira muri iki kigo, binyuze mu kugura itike yo kwinjira ku mikino ya gicuti iyi kipe izajya iba yateguye, bityo bifashe umufana kwinjira akareba umukino ndetse no kuri ya mafaranga yishyuye haveho n’ubwizigame buzajya bujya ako kanya mu kigega RNIT Iterambere Fund, nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru wacyo, Gatera Jonathan.

Yagize ati “Amafaranga abakunzi bayo bazajya bishyura ku mikino ya gicuti, azajya aba ubwizigame bwabo, bityo atangire kubabyarira inyungu.”

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko bafite gahunda yo kubaka Rayon Sports mu buryo bwa kinyamwunga, akaba ari nayo mpamvu begereye iki kigenga nk’ibuye rizabafasha gukomeza ikipe bayoboye, ndetse ko basanze ibyo bifuza nk’ikigega aribyo kwegera urubyiruko, Rayon Sports yabibafashamo biciye ku mbuga nkoranyambagaza zayo, kuko bafite urubyiruko rwinshi rubafana.

Ati “Mu ntego dufite yo kubaka umuryango kinyamwuga ntabwo twazishoboza. Niyo mpamvu twegereye ikigega tubabwira ko dushobora kubafasha mu ntego zabo zo kugera ku rubyiruko, twaberetse rero ko dushobora kubafasha kurugeraho byoroshye biciye ku mbugankoranyambaga ndetse n’imikino twakiriye.”

Rayon Sports izajya yamamaza uyu mufatanyabikorwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ndetse no ku mikino bakiriye yewe naho bizajya bishoboka ko Ikigega RNIT Iterambere Fund cyakenera ugihagararira nka (bland ambassador), bazajya babaha umukinnyi nta kibazo.

Ikigega RNIT Iterambere Fund ni ikigo Leta yashyizeho mu 2016, mu rwego rwo kwigisha Abanyarwanda kwizigamira ndetse no gushyiraho ikigega kibafasha kwizigamira mu buryo bworoshye. Iki kigega gifasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo, aho uwizigamira yungukirwa angana na 11% ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko c ko rayon Ari iy’abafanaukaba mutatubwiye amafaranga tuzajya tubona ubwo tuzabwirwa niki Aho dukeneye amafaranga tutazi ibiba byinjiye mu ikipe yacu

Hagenimana justin yanditse ku itariki ya: 15-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka