Rayon Sports ntiyanyuzwe n’urwego rw’abanyamahanga bageragezwaga

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko atanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi baturutse hanze bari bamaze iminsi bakora igeragezwa muri Rayon Sports

Nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe y’abahoze bakina n’abagikina ruhago ubu badafite amakipe babarizwamo yitwa Etoile bakayitsinda ibitego 4-0 (Pierrot, Lomami Frank, Shassir na Platini witsinze), umutoza Masudi Juma yatangaje uko abaona abakinnyi bamaze iminsi bageragezwa muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti
Ikpe ya Etoile yanyagiwe na Rayon Sports 4-0
Ikpe ya Etoile yanyagiwe na Rayon Sports 4-0

Ku mukinnyi wo muri Ghana, Masudi ntiyamushimye na gato ...

Yagize ati "Abakinnyi bo ku ruhande dufite benshi, uriya si rutahizamu ukina ku 9, twashakaga rutahizamu ufite Camara, kuri njyewe sinamugumisha muri Rayon Sports, kuri uriya umwanya hari ba Savio, Moustapha, Nova, ba Djabel, ntabwo twaza umukinnyi uza kwicara".

Faisal Awote ukomoka muri Ghana basanze adakenewe
Faisal Awote ukomoka muri Ghana basanze adakenewe
Yananiwe kwitwara neza imbere y'ikipe igizwe n'abadafite amakipe azwi basanzwe bakinamo
Yananiwe kwitwara neza imbere y’ikipe igizwe n’abadafite amakipe azwi basanzwe bakinamo
ABafana bari benshi baje kureba Rayon Sports ndetse n'abo bakinnyi yageragezaga
ABafana bari benshi baje kureba Rayon Sports ndetse n’abo bakinnyi yageragezaga

Hari undi ukomoka muri Cameroun, we ngo yatinye match .....

Masudi ati "Hari Umunya-Cameroun, niba yatinye match (umukino), twari kumukinisha ngo tumurebe anamenyere abafana ba Rayon Sports, hari abakinnyi uzana ugasanga ubwinshi bw’abafana bumubereye i kibazo, ni ba yatinye gukina umukino wa gicuti nk’uyu, we ngo arashaka ngo tumuhe amasezerano, ntabwo twaha umuntu amasezerano umuntu atarakina match, ntabwo ibyo bishoboka"

Ikipe ya Rayon Sports irakomeza gushaka rutahizamu uzafatanya na Moussa Camara, by’umwihariko ikaba ikeneye uzayifasha mu mikino y’igikombe kizwi nka CAF Confederation Cup kizatangira mu ntagirirro z’ukwezi kwa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR na Marine byagenze bite

alias yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka