Rayon Sports ntiratsindwa yakiriye, Police FC ntiratsindwa yasuye: Icyo imibare ivuga kuri uyu mukino

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukoboza 2021 haratangira gukinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022.

Mu mikino iteganyijwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15 irakira ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 16.

Mu mikino itatu (3) iheruka guhuza aya makipe yombi muri Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe (1), imikino ibiri isigaye yose barayinganya.

Mu mIkino 5 Rayon Sports iheruka gukina yatsinzemo ibiri (2) inganya ibiri (2), itsindwamo umukino umwe bivuga ko ku manota 15 yagombye kubona, yabonyemo amanota umunani (8).

Muri iyo mikino itanu Rayon sports yinjije ibitego bitandantu (6), yinjizwa na none bitandatatu (6).

Rayon sports yakira uyu mukino kugeza ku munsi wa cyenda imaze kwakira imikino ine mu rugo, muri iyo mikino yatsinzemo imikino itatu (3) inganyamo umwe (1), kugeza ubu ntiratsindwa yakiriye umukino aho mu manota 15 ifite, icumi 10 yayabonye mu mikino yakiriye, bikayishyira ku mwanya wa gatatu mu makipe amaze kubona amanota menshi mu mikino yakiniye mu rugo.

Ikipe ya Police FC kugeza ubu ifite amanota 16 mu mIkino icyenda, mu mikino itanu (5) iheruka gukina yatsinzemo itatu (3) inganya imikino ibiri (2), bivuga ko mu manota 15 iheruka gukinira yabonyemo amanota 11.

Police FC muri iyo mikino itanu iheruka gukina yinjijemo ibitego umunani (8) yinjizwamo ibitego bitatu (3).

Police FC yakirwa na Rayon Sports, mu mikino ine (4) imaze gukinira hanze yasohotse, yatsinzemo imikino ibiri (2) inganyamo imikino ibiri (2), ntabwo yari yatsindwa na rimwe yasohotse kuko manota 12 yakiniye yakiriye yabonyemo amanota umunani (8), kimwe cya kabiri cy’amanota yose ifite muri rusange, biyishyira ku mwanya wa gatatu mu makipe amaze kubona amanota menshi mu mikino yakinnye yasuye.

Ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0, imikino yose yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police numwana kuri rayon niyomoamvu insinzi ya rayon aringombwa

Theo yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka