Rayon Sports na USM Alger mu myitozo ya nyuma mbere yo gucakirana (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera muri Algeria inahakorera imyitozo, aho yasanze USM Alger nayo yakajije imyitozo irimo n’iy’ingufu.

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe gutangira imikino yo kwishyura mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda iraza kuba ikina na USM Alger, ikipe yari yatsindiye Rayon Sports mu Rwanda ibitego 2-1.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aho yahagurukanye abakinnyi 16 gusa.

Iyi kipe yaje kugera muri Algeria kuri uyu wa Gatanu aho ndetse yahise inakora imyitozo yoroheje yo kwitegura uyu mukino.

Kugeza ubu USM Alger yo muri Algeria niyo iyoboye itsinda rya kane, naho Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

Amafoto ya USM ALGER mu myitozo

<

Rayon Sports nayo yakoze imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka