Rayon Sports na Skol bagiye gusinya amasezeramo mashya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ko bazasinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol kuri uyu wa Kane

Nyuma y’iminsi myishi yari ishize ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol rusanzwe ruyitera inkunga batarumvikana ku masezerano mashya, impande zombi zamaze kumvikana ndetse kuri uyu wa Kane amasezerano araza gusinywa.

Rayon Sports na Skol bagiye gusinya amasezeramo mashya kuri uyu wa Kane
Rayon Sports na Skol bagiye gusinya amasezeramo mashya kuri uyu wa Kane

Mu itangazo Rayon Sports yoherereje abakunzi bayo bamaze kwibaruza, rivuga ko aya masezerano azashyirwaho umukono ku wa Kane tariki 11/03/2021 ku i Saa Cyenda z’igicamunsi.

Riragira riti “Association Rayon Sports (ARS) yishimiye kubamenyesha ko kuri uyu wa Kane taliki ya 11/03/2021 saa 15h00 izasinyana amasezerano y’ubufatanye na SKOL Brewery LTD. Uyu muhango uzanyura imbonankubone kuri YouTube Channel Rayon sports TV. Murakoze”

Izi mpande zombi amasezerano mashya bafitanye yasinywe mu mwaka wa 2017, agomba kurangira muri 2022, ariko imyaka ibiri ya nyuma hakabaho ibiganiro bishya.

Amasezerano asanzwe ikipe ya Rayon Sports yahabwaga miliyoni 66 Frws ku mwaka, ubu bikaba bivugwa ko Skol izajya itanga amafaranga asaga miliyoni 150 Frws buri mwaka, habariwemo n’ibindi uru ruganda rusanzwe rufasha Rayon Sports nk’ikibuga cy’imyitozo, imyambaro n’ibindi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka