Rayon Sports na Rugende, APR FC na Vision FC muri 1/16 cy’Igikombe cy’Amahoro 2017

Nyuma yuko habaye ijonjora ribanza rya 1/32 ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri n’ayo mu cya mbere ataritwaye neza mu gikombe cy’Amahoro 2016, kuri uyu 05 Mata 2017, habaye tombola ya 1/16, hamenyekana uburyo amakipe azahura ahatanira iki gikombe giheruka kwegukanwa n’Ikipe ya Rayon Sports.

Igikombe cy'Amahoro cya 2016 cyegukanywe n'ikipe ya Rayon Sport
Igikombe cy’Amahoro cya 2016 cyegukanywe n’ikipe ya Rayon Sport

Muri iyi tombora ikipe ya Rayon Sport ifite iki gikombe yatomboye Ikipe ya Rugende yo mu cyiciro cya Kabiri, naho ikipe yay a APR FC yabaye iya kabiri umwaka ushize itombora ikipe ya Vision FC nayo yo mu cya Kabiri.

Mu irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Amahoro, hazajya hakinwa umukino ubanza n’uwo kwishyura hagati y’amakipe, bitandukanye nuko byagendaga mu myaka yabanje aho ikipe yatsindwaga umukino umwe yahitaga izezererwa .

Dore uko amakipe yatomboranye mu mikino ibanza iteganijwe taliki ya 18- 19 Mata 2017.

Rugende Training center vs Rayon Sports (Stade de Kigali)

Vision FC vs APR FC (Mumena)

Heroes vs AS Kigali (Kicukiro)
Esperence vs Espoir FC (Mumena )

Akagera vs Amagaju (Rwinkwavu)

Vision JN FC vs As Muhanga (Rubavu)

MIROPLAST vs Gicumbi (Stade Mironko)

United Stars vs Police FC (Kabagari )

Hope FC vs Bugesera (Rutsiro)

ASPOR vs La Jeunesse (Kicukiro)

Pepiniere vs Marine fc (Ruyenzi)

Kirehe vs Etincelles (Kirehe)

Intare fc vs Mukura Vs&L (Kamena)

Rwamagana City vs Sunrise fc (Rwamagana)

Musanze Fc vs Isonga (Musanze)

Etoile de l’est vs Kiyovu Sports(Ngoma)

Igikombe cy'Amahoro cyakiniwe umwaka ushize
Igikombe cy’Amahoro cyakiniwe umwaka ushize

Biteganijwe imikino yo kwishura izakinwa hagati ya taliki ya 25 -26 Mata 2017.

Rayon Sports vs Rugende Training center (Stade de Kigali)

APR FC vs Vision FC ( Amahoro Stadium )

AS Kigali vs Heroes (Stade de Kigali )

Espoir FC vs Esperence (Rusizi )

Amagaju vs Akagera ( Nyamagabe)

As Muhanga vs Vision JN FC (Muhanga )

Gicumbi vs MIROPLAST (Stade Gicumbi )

Police FC vs United Stars (Kicukiro )

Bugesera vs Hope FC ( Bugesera )

La Jeunesse vs ASPOR FC (Mumena )

Marine fc vs Pepiniere (Rubavu)

Etincelles vs Kirehe vs (Rubavu)

Mukura Vs&L vs Intare fc ( Stade Huye)

Sunrise fc vs Rwamagana City vs (Nyagatare)

Isonga vs Musanze Fc (Stade Ferwafa )

Kiyovu Sports vs Etoile de l’est (Mumena)

Nkuko bigaragara kuri gahunda amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere azahura n’ayo mu cyiciro cya kabiri, uretse ikipe ya Etincelles na Kirehe na Pepiniere na Marine Fc.

Ntibyakunze kubaho ko amakipe akomeye nka APR FC na Rayon Sports asezererwa muri iyi mikino hakiri kare, uretse gutungurana kwabayeho mu 2014, ubwo Bugesera yari mu cyiciro cya kabiri yasezereraga Rayon Sports muri ¼ .

Uretse amafaranga uwegukanye iki gikombe agenerwa ataramenyekana ay’uyu mwaka, anegukana tike yo guhagararira igihugu mu mikino Nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo irishanwa rizwi nka Confederation Cup.

Umukino wa nyuma w’iki gikombe ukinwa ku itariki ya 4 Nyakanga za buri mwaka, mu mwaka ushize iki gikombe kikaba cyari cyegukanwe n’ikipe ya Rayon Sports itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr woyeeeee ako gakipe ntabwoba kaduteye kbs uwo munsi tuzahava amahoro rwose ntakibazo pe .

domis yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Rayon yacu imeze neza ako gakipe tuzagapakira ibitego bitandatu 6

Innocent yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka