Rayon Sports na Mazembe zashyizwe mu itsinda rimwe muri CECAFA Kagame Cup

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangazwaga amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2019, ikipe ya Rayon Sports na TP Mazembe zisanze mu itsinda rya mbere

Ni irushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, rikazatangira tariki 06 kugera tariki 21/07/2019.

CECAFA Kagame Cup 2019, niyo CECAFA ya mbere izaba yitabiriwe n’amakipe menshi (16), mu gihe hari n’andi makipe yasabye ariko ntibyakunda kuko igihe cyari cyarenze, nk’ukp byatangajwe na Nicolas Musonye, Umunyabanga Mukuru wa CECAFA

Uko amatsinda ateye

Itsinda A(Kigali): Rayon Sports, TP Mazembe, KMC (Tanzania), Atlabara (S.Sudan)

Itsinda B (Huye): Azam (Tanzania), Mukura Vs( Rwanda), Bandari (Kenya) na KCCA (Uganda)

Itsinda C (Kigali): APR (Rwanda), Green Buffaloes (Zambia), Proline (Uganda), na Heegan (Somalia)

Itsinda D (Rubavu): Gor Mahia (Kenya), DC Motema Pembe (DRC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibuti).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murunwari mutugezaho ibitekerezo bitwubaka ndabakundacyane

ZACHEE NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 23-06-2019  →  Musubize

twizereko amarushanwa azaba ameze neza kdi n’abafana bazayitabira kuburyo bwiza.ndizera ndashidikanyako rayon sport izitwaraneza kdi iritsinda ndabona ariryo riryoshye cyane.twishimiye uburyo ukipe kdi irimo gusinyisha abakinnyi nabo batangire imyitozo vuba kugirango bagere kurugero rwabagenzi baabo bahasanze.ubworero imiriro twizereko itazabura rwose ku masitade yose

niyoyita edison yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka