Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryamaze kwemeza uburyo shampiyona y’icyiciro cya mbere izakinwa.
Hemejwe ko izakinwa mu buryo bw’amatsinda guhera tariki 01/05, aho amakipe yanatomboye amatsinda azakiniramo, nyuma hakazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: APR FC, Bugesera, Muhanga, Gorilla
Itsinda B: Rayon Sports, Kiyovu, Gasogi, Rutsiro
Itsinda C: Police, AS Kigali, Musanze, Etincelles
Itsinda D: Mukura, Sunrise, Marines, Espoir
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
UBU SE IYO TOMBOLA YABAYE NTA N’IFOTO N’IMWE YAFASHWE NGO TUREBE KOKO NIBA YANABAYE? CYANGWA NI ZA NZIRA ZO GUHARURIRA AMAKIPE AMWE INZIRA??? UBUNDI SE UBUSHIZE KO IKIPE YARI IYA MBERE YAHAWE IGIKOMBE UBU BWO KUKI IYA MBERE ITAGIHAWE BASANZE KITAYIBERA?
Iyi Tombola yabaye ite ra!! Itsinda rya mbere ririmo ibikenyeri usibye APR gusa,hariya izavamo yidegembya.Irya Kabiri ni umuriro,rishobora gusiga Rayon na Kiyovu hanze.Irya C naryo ntiryoroshye.Gusa niba hari gukinwa mu matsinda ndizera ko bavikoze nta marangamutima dusanzwe tuzi arangwa muri Ferwafa.Akabazo nagashyize ku itsinda rya A, hariya ho ntihabuzemo amacenga.
Nge ndabona Itsinda (C)arumuriro kbx hazaca uwambaye.
APR Yange nyirinyuma frevar
Jye ndabona group B ariyo y’akaga! Aha niho ngiye kureba niba koko kiyovu sport yanjye yaba iri tayari. Kiyovu izabanze imvunire gasogi na rutsiro, ubundi rayon bizabe uko byakabaye.
Itsinda rya 3 ko mbona umuriro uzaka!!!! Mukura rwose ntuzantenguhe dore hari uruhengekero,ark c iyi shampiyona izakinwa mu gihe kingana iki?Amavubi ntafite imikino 2 mu kwa 6,ubwo ntizahita ihagarara?!