Rayon Sports na Kiyovu zisanze mu itsinda rimwe mu isura nshya ya Shampiyona

Mu nama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko shampiyona izakinwa mu matsinda ane guhera tariki 01/05/2021

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryamaze kwemeza uburyo shampiyona y’icyiciro cya mbere izakinwa.

Hemejwe ko izakinwa mu buryo bw’amatsinda guhera tariki 01/05, aho amakipe yanatomboye amatsinda azakiniramo, nyuma hakazamuka amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda

Uko amatsinda ateye

Itsinda A: APR FC, Bugesera, Muhanga, Gorilla

Itsinda B: Rayon Sports, Kiyovu, Gasogi, Rutsiro

Itsinda C: Police, AS Kigali, Musanze, Etincelles

Itsinda D: Mukura, Sunrise, Marines, Espoir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

UBU SE IYO TOMBOLA YABAYE NTA N’IFOTO N’IMWE YAFASHWE NGO TUREBE KOKO NIBA YANABAYE? CYANGWA NI ZA NZIRA ZO GUHARURIRA AMAKIPE AMWE INZIRA??? UBUNDI SE UBUSHIZE KO IKIPE YARI IYA MBERE YAHAWE IGIKOMBE UBU BWO KUKI IYA MBERE ITAGIHAWE BASANZE KITAYIBERA?

PAPY yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Iyi Tombola yabaye ite ra!! Itsinda rya mbere ririmo ibikenyeri usibye APR gusa,hariya izavamo yidegembya.Irya Kabiri ni umuriro,rishobora gusiga Rayon na Kiyovu hanze.Irya C naryo ntiryoroshye.Gusa niba hari gukinwa mu matsinda ndizera ko bavikoze nta marangamutima dusanzwe tuzi arangwa muri Ferwafa.Akabazo nagashyize ku itsinda rya A, hariya ho ntihabuzemo amacenga.

Umwungeri yanditse ku itariki ya: 11-04-2021  →  Musubize

Nge ndabona Itsinda (C)arumuriro kbx hazaca uwambaye.

APR Yange nyirinyuma frevar

Kwizera yanditse ku itariki ya: 7-04-2021  →  Musubize

Jye ndabona group B ariyo y’akaga! Aha niho ngiye kureba niba koko kiyovu sport yanjye yaba iri tayari. Kiyovu izabanze imvunire gasogi na rutsiro, ubundi rayon bizabe uko byakabaye.

Pokou yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Itsinda rya 3 ko mbona umuriro uzaka!!!! Mukura rwose ntuzantenguhe dore hari uruhengekero,ark c iyi shampiyona izakinwa mu gihe kingana iki?Amavubi ntafite imikino 2 mu kwa 6,ubwo ntizahita ihagarara?!

Manasth yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka