Rayon Sports na Kiyovu zateguye imikino ya gicuti kuri uyu wa Gatatu

Ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports zateguye imikino ya gicuti igomba gukinwa kuri uyu wa Gatatu, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bashya no kwitegura imikino bafite imbere

Rayon Sports irakira Etincelles iheruka kuyitsindira i Rubavu

Rayon Sports iraza kuba igerageza abakinnyi bose kuri uyu wa Gatatu guhera i Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, mu mukino uzabahuza na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

JPEG - 195.6 kb
Rayon Sports irakira Etincelles iheruka kuyitsindira i Rubavu

Ikipe ya Rayon Sports niyo kipe iri kuvugwa cyane mu igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yagize izana abakinnyi benshi mu igeragezwa bamwe umutoza ntabashime, hakaba ndetse hagitegerejwe n’abandi.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, Mugume Yasin wakiniraga Police Fc ya Uganda, ndetse ubu ikaba iri hafi no gusinyisha Christ Mbondi wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi, ndetse na Cameroun y’abatarengeje imyaka 20

JPEG - 379.7 kb
Mu minsi ishize Rayon Sports yakinaga ifite abakinnyi bake

Kiyovu nayo ishaka kwiyubaka iripimira kuri Musanze

Ikipe ya Kiyovu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiona kugeza ubu, iraza kuba ikina umukino wayo wa gicuti na Musanze, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

JPEG - 327.7 kb
Kiyovu Sports nayo irerekeza i Musanze

Kugeza ubu mu bakinnyi ikipe ya Kiyovu yageragezaga isigaranye Allan Oryek, Umugande wakinaga muri KCCA FC, Isaac Onyango na we ukomoka muri Uganda wakiniraga Maroons FC, ndetse n’umukinnyi witwa Alex ukomoka muri Cameroun.

Usibye iyi mikino ibiri, ikipe ya Mukura Vs nayo iraza gukina umukino wa gicuti na Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri, umukino uza kubera kuri Stade ya Muhanga guhera Saa Cyenda n’igice kuri uyu wa Gatatu

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon turayikunda ariko nizana abanyamahanga benshi, tuzayanga turashaka ngo ikunde abanyarwanda aribo inatoza cyane !!!!!!!!!!!

Augustin alias Ruhengari yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Rayon turayikunda ariko nizana abanyamahanga benshi, tuzayanga turashaka ngo ikunde abanyarwanda aribo inatoza cyane !!!!!!!!!!!

Augustin alias Ruhengari yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

rayon nikunde abanyarwanda benshi, abanyamahanga bake .

Augustin alias Ruhengari yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka